Umunyarwenyakazi Anne Kansiime aratwite

Anne Kansiime, umunyarwenyakazi ukomoka mu gihugu cya Uganda, akaba ndetse afatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba z’urwenya muri Afurika ndetse akaba aniyita umwamikazi w’urwenya (Queen of comedy) yamaze gutangaza ko ari mu byishimo bikomeye yitegura kwibaruka imfura ye n’umukunzi we w’umuhanzi Tukahirwa Abraham uzwi nka Skylanta.

Nkuko Anne Kansiime yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze ifoto igaragaza ko akuriwe ndetse agaragaza ibyishimo by’ikirenga afite.

Anne Kansiime yatangaje ibi bikurikira:

Uyu mugore wakunze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye, yavuze ko akimara kumenya ko atwite yabuze uko azatanga iyi nkuru.

Ati “Nakomeje kwibaza uburyo buboneye nabibatangarizamo ko vuba aha hari undi muntu uziyongera mu muryango wanjye na Skylanta.”

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Umugore wa Platini yamutuye indirimbo irimo amagambo meza y’urukundo| Urukundo ruragurumana mu rugo kwa Platini (amafoto)

Amashusho y’umupasiteri wasengeye abakirisitu abakubita mu mutwe akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga