in

Umunyarwenya Anne Kansiime yibarutse imfura ye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021, Umunyarwenya Anne Kansiime yatangaje ko yibarutse imfura ye n’umunyamuziki witwa Skylanta.

Anne Kansiime abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Izina rye ni Selassie Ataho, ibyaha byanjye nabibabariwe!”

Mu minsi ishize nibwo Anne Kansiime yatangaje ko atwite, avuga ko yamaze igihe kinini ategereje uburyo bwiza bwo gutangariza inshuti ze ko mu minsi mike azabona ishami rimushibutseho.

Anne Kansiime ni umunyarwenya umaze kumenyekana, cyane cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ari na ho abantu bahera bamwita umwamikazi w’urwenya muri aka karere.

Tariki 6 Kamena 2015 ubwo yari mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi mu mujyi wa Kigali, mu byo yavuze bisetsa abantu nk’ibisanzwe, yavuzemo ubuzima bw’urugamba ahura na rwo rwo kuba yarashatse ariko akaba atarabyara.

Hashize iminsi nibwo byashyizwe hanze ko yatandukanye n’umugabo we Gerald Ojok.

Mu 2019 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kansiime yatangaje ko afite umukunzi mushya kandi ko amwishimiye ari nawe babyaranye.

Anne Kansiime afite imyaka 34, yavukiye mu gace ka Mparo, Akarere ka Kabale muri Uganda. Ni umunyarwenya, akina filime akaba n’umwanditsi w’udukino dusekeje.

Yatangiye ibigendanye no gusetsa mu 2007 acyiga muri kaminuza ya Makerere, aho yakundaga gukina udukino dusekeje mu itsinda ryitwaga Theatre Factory.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Written by Alain

Shyiraho igitekerezo

Abantu batangariye uyu mugore waheze mu byuma by’urugi(griyaje)agerageza gucakira umugabo we wasambanaga n’ihabara.

Waba warazengerejwe n’impumuro mbi yo mu kanwa?menya ikibitera n’uko wabirwanya.