in ,

Umunyarwandakazi witabiriye imikino ya olympique yahuye n’uruva gusenya!

Johannah Umurungi umunyarwandakazi wahuye n'uruva gusenya mumikino ya olympique

Umurungi Joannah,umunyarwandakazi witabiriye imikino ya olympique mu mukino wo koga yahuye n’ibyo twakwita insanganya kuberako bitewe n’imyiteguro yakoze ndetse n’icyizere yavanye i kigali ntitwabura kwemeza tudashidikanya ko icyizere cye cyaraje amasinde, kuko umwanya yagize mwirushanwa rye uteye ubwoba n’agahinda.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 nyuma yo kugerageza kwitwara neza muyandi marushanwa yitabiriye mbere y’imikino olympique abakurikirana imikinire ye bari bamwizeye gusa yaje gukora amabara aho mwirushanwa yakoze mu mikino olympique yabaye uwa 44 mubantu 45 akaba yararushije umuntu mwe gusa Nada Mohammed Arakji wo muri Qatar akoresheje 1:11:92. bari kurushanwa mubyo bita  women’s 100 butterfly.

Ibyabaye kuri uyu mukobwa twabigereranya nko kubanziriza uwanyuma mu koga ku isi, kuko aya marushanwa aba ateraniyemo abaturage b’ibihugu byose ku mpande zitandukanye z’isi.ibi bikaba atari ikintu kiza na gato mu mukino wo koga u Rwanda rugize .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
9 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Gentil
Gentil
7 years ago

Natahe aramarirayo imisoro yigihugu

kiramuruzi
kiramuruzi
7 years ago

None c uwo we waje inyuma ye we si umuntu? Icyangombwa ni uko yasoje irushanwa

ariane
ariane
7 years ago

Ibyanyu nukuba aba negativiste gusa!!arusha benshi nibyo sigitangza.wamugani numwe yarushije ni umuntu n’umuntu witangoye minerval yaruhiye ariga agatsindwa nankaswe.nti muri abanyamukuru ba ‘umwuga muri abashyushya rugamba n’ibicantege

lewandowski
lewandowski
7 years ago

Ariane plz respect muri comments zawe ibyogutuka abanyamakuru ukabireka! Gusa niba yaraduhesheje umwanya mubi kwisi Wenda arebe aho byapfiriye yikosore arko sikintu cyo kwishimirwa kbsa.

Rudahigwa
Rudahigwa
7 years ago

Nanjye ndumva bidashimishije ariko nanone bavuga ko umwana adahita yuzura ingobyi! Mwabanza mukareba niba hari abotwahoranye bamurushije ibigwi kuko byonyine kugera hariya si buri wese uhagera !kuko isi ntigizwe nabantu 45 gusa boga. ikindi niyo yaba uwanyuma burundu kereka abikoze nkana naho ubundi namwe muzi urwego uwo mukino uriho murwanda kurwego rwisi. ntago navuga ko yahemukiye igihugu kuko siko burigihe wahita uza heza kunshuro yambere. Nuwo wanyuma afite igihugu akomokamo bityo rero mumufashe kumutera imbaraga ntihagire umuca intege cyane ko mubigaragara yagiye arusha abasigaye ahubwo niba hari ufite inama zamufasha kuzamura urwego ariho namushyigikira .

Kakutu
Kakutu
7 years ago

Icyi kinyamakuru yegob cyandika ubugoryi buri munsi.

thruteller
7 years ago

Comment:hmm, ariko icyo mpfa nabanyarwanda niki murabura kumufana
Ngo agire courage ahubwo mugatera utugambo gsaaa
Wwe umuseka ko batagutoye ngo werekane icyo uzi.
Courage rata mwana wurwanda keep it up tukuri inyuma
Aho uzagera hose

sabass
sabass
7 years ago

sha wanditse ubupfayongo peee
wowese mu banyamakuru bumwuga nkulikije ibyo wanditse ko nta na numero nakubonera? uvuze abantu 45
bahagarariye isi yose ,ikindi afite 20 ans ni ukuvuga aracyali muto

Courrage mwana wacu

Rudakangwanibirumbaraye
Rudakangwanibirumbaraye
7 years ago

Wowe wanditse iyinkuru wabaye uwakangahe cururimi ninyama yigenga ubwose urumunyamakuru cyangwa urumufana nimwe muhesha amanita make itangaza Nakuru mubyo wanditse ntacyubaka ahubwo nugucintege

Irebere amafoto y’ibiruhuko bya Cristiano Ronaldo nyuma ya Euro yaranzwe ahanini n’abagore batandukanye!

Juventus yahishuye igiciro nyakuri cya Paul Pogba