in

Umunyarwandakazi Lilian Mbabazi wakanyujijeho mu rukundo na Radio ari mu munyenga w’urukundo n’umuherwe ukomoka mu Rwanda.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo n’iyo yakoranye na Kitoko,ndetse akaba yarabyaranye na nyakwigendera Mowzey Radio wahoze mu itsinda rya Goodlife aravugwa mu rukundo n’umuherwe ukomoka mu Rwanda.

Lilian Mbabazi yamamaye mu itsinda rya Blu*3 nyuma y’uko ritandukanye agakomeza gukora umuziki ku giti cye. Ikinyamakuru Bliz.co.ug cyo muri Uganda cyanditse ko uyu mugabo uri mu rukundo na Liliane Mbabazi ari umucamanza w’umukire ufite inkomoko mu Rwanda akaba yitwa Mucunguzi. We na Lillian Mbabazi ngo bari mu munyenga w’urukundo kandi ngo bakunze kugaragara bari kumwe ahitwa Bugolobi.

Gusa nta makuru ahagije iki kinyamakuru cyatangaje kuri uyu mugabo urimo gukundana n’uyu muhanzikazi uretse ko bivugwa ko afite agatubutse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ibabaje kuri Miss Mwiseneza||ibimubayeho mu rukundo birababaje cyane.

Abakobwa gusa:Wari uziko umusore mumaze kuryamana ahita akuzinukwa ?menya impamvu.