in ,

Umunyarwanda yagizwe umukinnyi w’icyumweru muri basketball yo muri USA (amafoto)

Patjo Twagirayezu

Umunyarwanda Patrice (Patjo) Twagirayezu ukinira ikipe ya basketball y’ishuri rya Covenant College ryo muri leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’icyumweru mu irushanwa ry’amashuri mu gace k’Amajyepfo.

Urubuga rw’iri shuri Twagirayezu akinira rutangaza ko mu cyumweru cyasojwe tariki 27 ari bwo uyu mukinnyi yatowe nk’uwigaragaje kurusha abandi agatangazwa n’ishyirahamwe kuwa Mbere.

Ni cyo gihembo cya mbere Twagirayezu ahawe nyuma yo kwitwara neza mu cyumweru gishize kandi akaba n’uwa mbere ugihawe muri iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino.

Patjo wiga ubumenyi mu ikoranabuhanga (Computer Science) akomoka mu Ntara y’Uburasirengerazuba mu cyahoze ari Cyangugu mu  Murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi ,yagizwe umukinnyi w’icyumweru nyuma yuko yatsinze amanota 24 ubwo kuwa Kabiri ushize ikipe ye ya Covenant yatsinda iya Birmingham Southern amanota 68-65.

Muri uwo mukino kandi Twagirayezu yambuye abo bahanganye imipira itatu (3 steals) harimo uwa nyuma watumye ikipe ye itahana intsinzi kuko ngo mu masegonda ya nyuma yaciye mu rihumye abakinnyi ba Birmingham Southern abiba umupira atsinda amanota y’intsinzi kandi yanatabaye izamu inshuro eshatu (3 rebounds) anatanga imipira itatu yavuyemo amanota (3 assists).

Imibare igaragaza ko Twagirayezu afite impuzandengo y’amanota 13.3 kuri buri mukino, rebounds 5.5 hamwe n’imipira atanga ivamo amanota 1.5 kuri buri mukino byatumye Covenant itangira uyu mwaka itsinda imikino 3 muri 4 imaze gukina dore ko yatsinzwe umwe gusa.

Twagirayezu kandi atsinda 47.7% by’amashoti atsinda hagati mu kibuga naho 87.5% by’amanota atsinda ahana ikosa bibarwa nk’amanota (free throws).

Ubuhanga bwa Patjo butuma bamwe bavuga ko ashobora kuzagira amahirwe yo gukina muri championat y’umukino wa  basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibi kandi ni nabyo bishimangiewa n’abamuzi yitoreza mu ikipe ya Rusizi Basketball Club  akiri muto mbere yuko yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yagiye arangije amashuli abanza

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore umukobwa wasajije abafana b’umupira w’amaguru ashyira hanze amafoto y’imiterere ye yitegura Clasico (amafoto)

Ababonye Anita Pendo wa kera barikuvuga ngo…..(ifoto)