Connect with us

izindi nkuru

Umunyarwanda Jean Claude Muhire arasaba ubufasha bwo kwivuza impyiko | Menya uko wamufasha

Published

on

Umusore witwa Muhire Jean Claude arasaba ubufasha bwo kwibagisha impyiko nkuko yabitangaje abinyujije kuri twitter handle ye.

 

Nuko bigaragara kuri iyi tweet ya Jean Claude Muhire biragaragara ko afite uburwayi bukomeye ndetse akaba ashaka ubufasha bwa buri wese ufite umutima ufasha kugirango abashe kwivuza akire. Jean Claude Muhire yashyizeho uburyo abantu bashobora kumufasha aho bashobora gukoresha link ikurikira maze bakohereza inkunga yabo kuri we gofundme.com/f/2vyw8s-kidne? . Ku bindi bisobanuro mwasura urubuga rwa twitter rwa Jean Claude Muhire arirwo https://twitter.com/jcmuhire1

Jean Claude Muhire

Imirimo myiza dukora tukiri hano ku isi niyo izaduherekeza bityo dufashe umuvandimwe Jean Claude Muhire.

Komeza usome
Advertisement
Click to comment

Comment

izindi nkuru

Ibyo wamenya ku ndwara iteye ubwoba yandurira mu gukora urukundo mu buryo budakingiye.

Published

on

Ubusanzwe abantu bakora imibonano idakingiye bakunze kugira ubwoba bw’indwara zirimo SIDA, Mburugu n’izindi, bakibwira ko atari zo ndwara zikomeye ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina gusa kuko hari indi bahaye akabyiniriro ka “Chou fleur” ikomeje gutera ubwoba abari bake.

Genital Warts ni indwara izwi ku kabyiniriro ka Chou fleur cyangwa se imimero, ikaba ihangayikishije benshi ku isi aho usanga ifitwe n’imbaga y’abantu batari bacye kuko imibare y’abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko abantu 360000 ku isi buri mwaka bapfa bazize iyi ndwara nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Healthline.com

Genital Warts yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ikaba iterwa na virus yitwa human papilloma, ikwirakwira binyuze mu mibonano mpuzabitsina kandi ku bantu benshi, Genital Warts bakunze kuyita Chou fleur kuko ahanini aho yafashe hikora nk’ururabo ubirebye akagira ngo ni chou fleur koko, abandi bayita imimero bashingiye ku kuba ari ibintu byimeza ku mubiri w’umuntu hakaba n’igihe byijyana nta muti umuntu akoresheje.

Healthline.com ivuga ko Genital Warts ishobora gufata ahantu hatandukanye harimo ku myanya ndangagitsina y’umugore cyangwa umugabo, mu muhogo no ku munwa ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina bakoresheje umunwa, ku ntoki, mu birenge n’ahandi hatandukanye, ikaba ishobora gutuma umuntu yishimagura aho arwaye, akababara mu kiziba cy’inda, kuva cyane n’ibindi.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ari bumwe gusa ari bwo kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ku bantu benshi batandukanye, ngo ni byiza kandi kugana muganga igihe ubonye bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara utarazahara kuko bitanga amahirwe yo gukira vuba.

Komeza usome

izindi nkuru

Amabanga yihishe muri tangawizi izwiho gufasha abagabo gutera akabariro.

Published

on

Ubusanzwe tangawizi ifite inkomoko muri Asia y’epfo ikaba izwiho kuba umuti w’ibintu byinshi bitandukanye ku isi hose aho izwiho kuba isoko nziza ya manganese, phosphore, calcium ndetse na magnesium aribyo biyigira intangarugero mu kuba umuti mwiza, ndetse bigafasha amaraso gutembera neza mu mubiri.
Akamaro ka tangawizi ku buzima.

1. Ubuzima bw’amagufa:

ku barwayi bafite ikibazo cyo guhururwa mu magufa (osteoarthritis), gukoresha tangawizi buri gihe bibafasha koroherwa n’uburibwe. Si ibyo gusa kuko kuba harimo gingenols bituma tangawizi iba nziza mu kuvura indwara zo kubyimbirwa. Byaba indwara ya goute, kubyimba mu ngingo, byose tangawizi ni umuti wabyo.

Yinywe mu cyayi cyangwa uyicanire mu mazi yo koga, uyoge ari akazuyazi, uvuye muri sauna ntacyo azaba akurusha.

2.Impiswi:

kuva na kera yagiye ikoreshwa mu kuvura impiswi no kubabara mu nda nyuma yo kurya. Ushobora kuyihekenya ukamira amazi yayo, cyangwa ugakora icyayi cyayo ukanywa.

3. Igogorwa:

izwiho kuringaniza isukari mu maraso. Iyi sukari iyo yabaye nyinshi nyuma yo kurya bituma igifu kidakora neza ngo gisye ibiryo. Kunywa icyayi cya tangawizi nyuma yo kurya rero bizatuma igogorwa rigenda neza.

4. Kurinda kanseri:

ya gingenol twabonye ibamo, ifasha umubiri mu kwirinda kanseri zinyuranye cyane cyane iy’amara n’iya nyababyeyi.

5. Gusukura no gusohora uburozi mu mubiri:

tangawizi itera akenshi kubira ibyuya bikaba ari byiza mu mubiri kuko bifungura utwengehu nuko uburozi bwari mu mubiri bugasohoka. Ibyuya bibamo dermicin , ikaba izwiho guhangana na twa mikorobi twakangiza uruhu. Ku bantu rero babira ibyuya kenshi bibarinda indwara ziterwa na bagiteri na virusi, zifata ku ruhu.

5. Ifasha abagabo gutera akabariro:

Tangawizi izwiho kongera iruba ryo gutera akabariro. Mu kubikora itera amaraso gutembera no kongera umuvuduko bityo igitsina kigafata umurego neza.

6. Ku bagore batwite.

ya sesemi no kuruka bya mugitondo uyu ni umuti wabyo. Yicanire mu mazi ukamuriremo indimu wongeremo ubuki, uraba unongereye vitamin C. Si ku bagore gusa kuko no kuruka uri ku rugendo ( motion sickness ) bivurwa no guhekenya agatangawizi mbere yo kujya mu modoka.

Nubwo irimo isukari ariko ni nkeya ku buryo ahubwo ifasha mu kurwanya diyabete. Kuyinywa mu rugero birwanya kandi indwara zimwe z’umutima.Ku bagore cyangwa abakobwa bagira imihango ibababaza, kunywa icyayi cya tangawizi birabafasha.

7. Ibicurane:

kuba irimo vitamini C bifasha umubiri kongera ubudahangarwa, bityo bikawufasha guhangana n’ibicurane.

Icyitonderwa.

Kunywa nyinshi cyane si byiza kuko bishobora gutera amaraso kuvuduka cyane.Ku barwayi bafite utubuye mu ruhago (gallstones) kimwe n’abarwayi b’impyiko si byiza kuyikoresha.

Komeza usome

izindi nkuru

Zimwe mu nzu z’ibyamamare bikomeye hano mu Rwanda (AMAFOTO)

Published

on

Bimaze kuba nk’akamenyero ko Abanyarwanda bamaze kugira ubushobozi bw’amafaranga, mu bitekerezo byabo hahita hazamo no kubaka inzu zo guturamo.

Abahanzi iyo baririmba turanezerwa cyane, abakinnyi batsinda ibitego tugafatikanya kubyishimira (celebration), nyamara ntitumenye aho ibi byamamare dukunda bitaha.

Muri iyi nkuru, turakugezaho amafoto y’inyubako za bamwe mu bakinnyi mu mikino itandukanye, baba abakina hano mu Rwanda n’abakina hanze yarwo, ndetse n’amafoto y’inzu za bamwe mu bahanzi (abaririmbyi) b’Abanyarwanda.

Inyinshi muri izo nyubako ntizubatse mu mujyi wa Kigali, bivuze koi bi byamamare bidakunda gutura rwagati mu mujyi, ahubwo byahisemo kwiturira mu nkengero cyangwa mu yindi mijyi yunganira uwa Kigali.

Abakinnyi

1. Umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc (Bakame)

Iyi ni yo nzu Bakame n
Iyi ni yo nzu Bakame n’umuryango we babamo

Uyu mugabo ukinira ikipe ya AS Kigali nk’umunyezamu, ari mu bakinnyi bafite inzu z’akataraboneka.

Kwa Bakame
Kwa Bakame

Bakame kandi ni n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yaranakiniye andi makipe ya hano mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC, n’andi.

2. Haruna Niyonzima

Inyubako ya Haruna Niyonzima
Inyubako ya Haruna Niyonzima

Haruna Niyonzima, ubusanzwe ni muramu wa Bakame, kuko Bakame yashakanye na mushiki wa Haruna.

Aba bombi batuye mu gace kamwe, ndetse inzu zabo ziregeranye. Haruna ubu akinira ikipe ya AS Kigali nk’umukinnyi ukina hagati. Ni umukinnyi kandi w’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse akanayibera kapiteni (captain).

Kwa Haruna Niyonzima
Kwa Haruna Niyonzima

Ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe y’igihugu Amavubi. Na we yamaze kuzuza inzu ye nziza hafi y’iya muramu we Bakame.

3. Hakizimana Muhadjiri

Inyubako ya Muhadjiri Hakizimana
Inyubako ya Muhadjiri Hakizimana

Hakizimana Muhadjiri, ubusanzwe we avukana na Haruna Niyonzima. Birumvikana ubwo na we ni muramu wa Bakame.

Muhadjiri ubu umukinnyi mpuzamahanga, ukinira ikipe ya Emirates Football Club yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Kwa Muhadjiri
Kwa Muhadjiri

Uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, na we afite inyubako y’akataraboneka hafi y’aho mukuru we Haruna Niyonzima na muramu we Bakame bubatse.

4. Bizimana Djihad

Inzu ya Djihad Bizimana
Inzu ya Djihad Bizimana

Bizimana Djihad, ni umukinnyi mpuzamahanga ukina mu bataha izamu mu ikipe ya Waasland-Beveren yo mu gihugu cy’u Bubiligi, yagiyemo avuye muri APR FC.

Ubusanzwe ni mwishywa wa Haruna Niyonzima na Hakizimana Muhadjiri, kuko aba ba bamubereye ba nyirarume kuko bavukana na nyina umubyara.

Uyu musore ukinira n’ikipe y’igihugu Amavubi, na we afite inzu y’agatangaza hafi y’aho babyara be (Haruna na Muhadjiri) ndetse na muramu we Bakame bubatse.

5. Jacques Tuyisenge

Inzu ya Jacques Tuyisenge
Inzu ya Jacques Tuyisenge

Uyu rutahizamu w’ikipe ya Petro Atletico de Luanda muri Angola, na we ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bamaze kuzuza inzu z’akataraboneka hano mu Rwanda.

Tuyisenge ni n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi.

6. Areruya Joseph

Inyubako ya Areruya Joseph
Inyubako ya Areruya Joseph

Areruya Joseph ni umukinnyi w’umukino w’amagare wabigize umwuga. Yegukanye Tour du Rwanda yo muri 2017.

Uretse gutwara Tour du Rwanda 2017, yatwaye Tour de l’Espoir 2018, na La Tropicale Amissa Bongo 2018, bimuhesha amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Delko Marseille Province yo mu Bufaransa.

Uyu musore na we ni umwe mu bakinnyi bafite inyubako nziza hano mu Rwanda.

Abahanzi (Abaririmbyi)

1. Ama G The Black

Kwa Ama G The Black
Kwa Ama G The Black

Ama G The Black, ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze kwiyubakira inzu zigezweho.

Uyu mugabo aririmba injyana ya Hip Hop, akaba umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda.

2. Butera Knowless na Ishimwe Clement

Kwa Ishimwe Clement na Butera Knowless
Kwa Ishimwe Clement na Butera Knowless

Uyu muryango w’abahanzi (umuririmbyi n’utunganya imiziki- producer), na wo utaha mu nyubako nziza cyane.

3. Platini (Dream Boys)

Inyubako ya Platini wo muri Dream Boys
Inyubako ya Platini wo muri Dream Boys

Nemeye Platini ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys, na we ni umwe mu bafite inzu nziza. N’ubwo itaruzura neza, ariko bigaragarira amaso ko izaba ari inzu y’igitangaza.

4. TMC (Dream Boys)

Inyubako ya TMC
Inyubako ya TMC

Mujyanama Claude uzwi nka TMC, na we abarizwa mu itsinda rya Dream Boys, akaba na we ari umwe mu bahanzi bafite inzu nziza.

Inzu ye yegeranye neza n’iya mugenzi we babana mu itsinda rya Dream Boys

5. Tom Close

Kwa Tom Close
Kwa Tom Close

Dr. Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close muri muzika, na we ni umwe mu bahanzi bafite inzu nziza.

SOURCE: KIGALITODAY

Komeza usome

izindi nkuru

Imodoka 5 zihenze cyane ku Isi muri 2020 n’agaciro kazo.

Published

on

Muri iyi nkuru YEGOB yaguteguriye urutonde rugaragaza ubwoko bw’imodoka eshanu zikomeje guca ibintu hirya no hino kubera uburyo zihenze, ndetse zitapfa kwigonderwa n’umuntu wari we wese nk’uko bigaragara mu biciro by’izi byazo.

5. Koenigsegg CCXR Trevita $4.8M

4. Mercedes Benz by Maybach Exelero $8M

3. Bugatti Centodieci – $8.9 million

2.Rolls-Royce Sweptail – $13 million

1. Bugatti La Voiture Noire 2020 $18.7M

 

Komeza usome

izindi nkuru

Ibintu 5 umusore yakorera umukobwa bakundana mu gihe yamubabaje akamubabarira

Published

on

Uko byagenda kose, abari mu rukundo n’ubwo baba bakundana bikomeye ntibabura kutumvikana ku kintu runaka. Umukobwa ashobora kubabaza umuhungu bakundana cyangwa se umuhungu akababaza umukobwa bakundana, ni ibintu bisanzwe mu rukundo ntibyabura. Icyo abakundana bagakwiye kumenya ni uburyo bukwiye bwo gushimisha abakunzi babo mu gihe barakaranije.

Hari umugani wo mu Kinyarwanda uvuga ngo “Nta kuzimu kubi nk’umugore urakaye.” Ubaye warabonye umugore warakaye bikabije waba wumva neza uyu mugani ndetse mu by’ukuri nta mugabo wakifuza kubona umukunzi we ameze atyo. N’ubwo guhindura uburyo umuntu ameze ari akazi katoroshye, ariko na none ntibigoye kubikora mu gihe ari wowe uba wamuteye kumera uko aba ameze.

Ubu twongeye kwifashisha urubuga rwa Elcrema tubategurira uburyo butanu (5) umugabo ashobora kongera gushimishamo umugore we mu gihe yamubabaje akongera kumwishimira nk’uko byari bisanzwe, ntabwo ari ibintu bigoye nk’uko mushobora kubitekereza, ubwo buryo ni ubu bukurikira:

1.Emera amakosa wakoze

Musore, niba wakoze ikosa ribabaza umukunzi wawe, ikintu cya mbere ukwiye kubanza gukora kugira ngo umukunzi wawe cyangwa umugore wawe agabanye kubabara, mwereke ko wemera ikosa wakoze. Mwereke ko wemera ko uri mu makosa kandi we nta kosa afite muri ako kanya utewe isoni n’ikosa wakoze.

Musore ereka umukobwa mukundana ko wemera amakosa wakoze

Ibi bizagabanya uburakari bwe 50% (niba ikosa wakoze atari ukuryamana n’inshuti ye ya hafi), ubusanzwe muri kamere z’abagabo ntibajya baca bucufi ngo babe basaba imbabazi, iyo biba ku mukobwa tuba tuvuze ngo ‘Ca bugufi umusabe imbabazi’ ku mugabo rero kuba yakemera ikosa ubwabyo ni yo ntambwe ya mbere ishobora kumutsindishiriza akongera kwigarurira umutima w’umukunzi we.

2.Mugenere impano

Yego, mugenere impano. Wikwita ku burakari afite, n’ubwo ashobora kudahita ayakira muri ako kanya cyangwa akaba yayijugunya ariko uzaba wamaze kwigura. Musore, wibuke ko abakobwa bashimishwa n’utuntu duto cyane cyane bakorewe n’abasore bakunda, numugenera impano ababaye bizamujyana kure atekereze ku buryo wemeye kumwitaho no mu kababaro, ntazakongerera urukundo gusa azanakongerera icyizere kuko bizamuha ishusho y’uko uzamwitaho mu bigoye mumaze no kubana.

Utitaye ku burakari afite, genera umukunzi wawe impano

Abagore bakunda kwitabwaho nk’abamikazi, kandi ibyo uzaba umukoreye bizamuha kukubonamo nk’umwami w’umutima we maze yongere kukwishimira nk’uko bisanzwe.

3.Mufashe mu mirimo

Niba wamurakaje, birakwiye ko umukobwa mukundana abona ko utishimiye kumubona ababaye by’umwihariko ari wowe byanaturutseho. Mwereke ko bikubabaje kandi utifuza na gato kumubura mu buzima bwawe, umufashe gukora tumwe mu turimo yari asanzwe yikorana. Musore, nubigenza gutyo, wenda ukamufasha mu gukora amasuku, gutegura ameza…bizamunezeza kandi azagushimira; n’ubwo kandi atatobora ngo agushimire mu mutima azaba anezerewe n’ubwo ashobora kutabikwereka ngo utirara.

Mutungure umufashe mu mirimo yari asanzwe akora ari wenyine

4.Gerageza kugumana umutuzo wawe

Iki kintu abakobwa n’abahungu bagihuriraho, igihe ugumanye umutuzo wawe, bishobora gutera isoni umugore wawe nawe akabona ko bikwiye ko arekera kukurakarira. Ubusanzwe abakobwa cyangwa abagore iyo barakaye baba bashaka ukoma imbarutso ngo imiguruko ifate indi ntera, ariko musore niba warakaje umukobwa mukundana, ba umunyabwenge bityo uzaba umutsinze.

N’iyo umukunzi wawe yasakuza, gumana umutuzo wawe kandi umwereke ko ukimukeneye

Niba wababaje umukunzi wawe, gerageza gutuza, wibuke ko amakosa ari ayawe musore, ibi bizamutera nawe gutuza kuko umutuzo uzamwereka uzamutera kubona ko nta mpamvu n’imwe afite yo kurakara, ahubwo nawe akwiye gutuza.

5.Mwereke ko umwubashye kandi ukimukeneye

Umukobwa wese iyo ava akagera yishimira umugabo umwubaha, si n’umukobwa gusa muri kamere ya muntu iyo ava akagera nta wukunda gusuzugurwa. Mwereke ko umwubashye muri iki gihe atishimye bizamunezeza kandi umwereke ko ukimukeneye mu buzima bwawe. Ibi bizatuma abona ko gukomeza kukurakarira nawe byagutera kumurakarira maze mwese mugasa n’abahanganye kandi nta mukobwa wakemera kubabaza umukunzi we bitewe n’uburakari bwe cyane ko yagira ubwoba bwo kukubura burundu.

Mwereke ko umwubashye kandi ukimukeneye

Nta bihe biryoha mu rukundo nk’ibirimo umugore wshimye! Musore haranira ko umukunzi wawe yahorana ibyishimo no mu gihe wamubabaje ube ari nawe wo gufata iya mbere mu kumushimsha, bizamutera kubona ko ari uw’agaciro kuri wowe kandi utifuza kumubura bibaho.

SOURCE: INYARWANDA

Komeza usome

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

%d bloggers like this:
Enable Notifications.    Ok No thanks