Connect with us

Hanze

Umunyamideli w’umunyarwandakazi yasobanuye byinshi ku rukundo rwe n’umuhanzi Diamond Platnumz

Published

on

Jasinta Makwabe, umunyamiderikazi ukomoka mu gihugu cy’U Rwanda akaba anaherutse guhagararira igihugu cya Tanzania mu irushanwa rya Miss Africa Calabar, yasobanuye byinshi mu bimaze iminsi bivugwa ku rukundo rwe n’umuhanzi Diamond Platnumz. Inkuru y’urukundo rwa Diamond na Jasinta zivuga ko rwatangiye gututumba ubwo uyu mukobwa yashyiraga uyu muhanzi ku rukuta rwe rwa Instagram abantu benshi bakaba barahise bakeka ko aba bombi bari mu rukundo nubwo Diamond Platnumz ntakintu yigeze abivugaho.

Jasinta asobanura impamvu yashyize uyu muhanzi kuri Instagram yagize ati “Nagira ngo mushimire gusa, ni umwana mwiza uzi gukora kandi ndatekereza atari njye muntu wa mbere wari umushyize kuri uru rubuga, si icyaha kumushyiraho”. Jasinta yavuze ko hari ibintu bikomeye yafashijwe n’uyu muhanzi. Ati “Kuba tuvugana byo turavugana, namushyize kuri Instagram nshaka kumushimira, hari ibintu yankoreye bikomeye mu buzima, singiye kubivuga byose hano ariko ni umwe mu bantu bagize uruhare mu kwiga kwanjye.”

Ku rundi ruhande ariko, ntabwo Jasinta yigeze aca ku ruhande mu kugaragaza amarangamutima ye kuri Diamond. Yahishuye ko usibye kuba yubaha umuryango w’uyu muhanzi ariko bibaye ngombwa ko bakundana nta kibazo byaba biteye. Ati “Ni umugabo utagize icyo amwaye. Sinavuga ko ntigeze mwiyumvamo, byarabaye kumva mukunze, ndamwubaha kandi nubaha n’umuryango we. Abaye adafite umugore akaba na we ankunda namukunda nta kibazo”.

Leave your vote

Comments

0 comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar