in

Umunyamakuru w’imikino yikomye bikomeye umusifuzi wasifuriye Rayon Sports ikubitwa na Musanze FC

Umunyamakuru wa Radiotv10, Mucyo Antha wamamaye nka Munda Y’isi yikomye bikomeye umusifuzi Twagiramukiza Abdul Karim, wasifuye umukino wa Rayon Sport na Musanze FC.

Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo hashize aho ikipe ya Rayon Sports yaje gutsindwa ibitego bibiri ku busa.

Mu gitondo cyo kuri wa mbere, Mucyo Antha abyutse avuga ko Abdul atabaniye ikipe ya Rayon Sports ko hari ahantu yari kuba yatanze ikarita itukura ku mukinnyi wa Musanze FC.

Ni ikosa ryakorewe kuri Leandre Willy Esombe Onana aho yari azamukanye umupira yasize abakinnyi bose ni uko myugariro wa Musanze FC wari usigaye amutereka hasi, aho yahise ahabwa ikarita y’umuhondo mu gihe Antha we avuga ko yagahawe ikarita itukura.

Muri uyu mukino kandi myugariro wa Rayon Sport yahawe ikarita itukura ku ikosa rikomeye yari akoreye umukinnyi wa Musanze Fc aho byanasabye ko imbangukiragutabara yinjira mu kibuga kugira ngo ifashe uyu mukinnyi.

Mucyo Antha akomeza avuga ko uyu musifuzi atajya abanira ikipe ya Rayon Sports aho hari n’indi mikino atayibaniye bityo Antha akaba asaba Rayon Sports kuzanga ko uyu musifuzi yakongera kubasifurira.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore wahiriwe na 2022, Selekta Danny nyuma y’iminsi mike atsindiye imodoka idasanzwe yongeye kwegukana miliyoni 18 Frw(Amafoto)

“Ntabwo dushaka gukotereza Kiyovu kugirango itagenda”. KNC yihenuye kuri Kiyovu Sport anatanga inama itangaje yafasha iyi kipe