in

Umunyamakuru wari ukunzwe yiciwe mu mujyi asiga umugore utwite

Umunyamakuru wari ukunzwe witwa Said Yusuf Ali, wo muri Somalia yiciwe mu mujyi wo muri kiriya gihugu asiga umugore we utwite.

Uyu mugabo wari ufite abana babiri n’umugore utwite umwana we wa gatatu, yari amaze gutara no gutangaza inkuru ku iyicwa ry’umwarimu, ubwo yatahaga nyuma akaza kubona abarwanaga hanze y’iduka riri mu murwa mukuru Mogadishu, agerageje gutabara yajombaguwe ibyuma inshuro nyinshi bimuviramo gupfa.

Nta rwego rwigenga ruremeza niba ibyabaye ari ubwicanyi bwateguwe cyangwa ari urugomo, Radio Dalsan iikaba yaratangaje ko Polisi yamaze guta muri yombi uwamuteye ibyuma..

Ibinyamakuru byo muri Somalia bivuga ko Said Yusuf Ali yagiye gukiza abantu babiri barimo barwana, umwe muri bo akamuhindukirana akamutera icyuma inshuro eshanu, bikamuviramo gupfa.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Somalia ejo ryasohoye itangazo rivuga ko kwibasira abanyamakuru biri kwiyongera muri iki gihugu.

Iri tangazo rivuga ko mu mwaka ushize, abanyamakuru bane bishwe muri Somalia, abagera hafi kuri 50 bakorewe iyicarubozo cyangwa baratotezwa, abarenga 10 barafashwe barafungwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking: Bayern Munich igiye kumara uyu mwaka wa 2021 ikina nta bafana ku kibuga

Titi Brown wamamaye mu kubyina indirimbo z’ibyamamare aracyekwaho gusambanya umukobwa utujuje imyaka y’ubukure.