in

Umunyamakuru wakunzwe cyane kuri RBA yongeye kumvikana kuri mikoro za Radio Rwanda (Ifoto)

Umunyamakuru ukomeye mu mikino, Patrick Habarugira yongeye kumvikana kuri mikoro za Radio Rwanda nyuma y’igihe kitari gito atumvikana.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Kanama 2022, nibwo uyu munyamakuru yongeye kugaragara muri situdiyo za Radio Rwanda nyuma y’uko yari yagiye kwiga.

Kuri uyu munsi nibwo umwaka umwe wuzuye uyu munyamakuru agiye kwiga muri Canada mu ishami ryitwa Infographie en Journalisme i Quebec.

Muri iyi minsi Patrick Habarugira ari mu Rwanda aho yaje mu biruhuko dore ko amaze gusoza umwaka umwe mu myaka ibiri aziga muri iki gihugu.

Patrick Habarugira yageze kuri RBA muri 2011 aho yari avuye kuri Radio Maliya, akaba yaravuye kuri RBA muri 2021 aho yari ari umuyobozi wibiganiro bya siporo kuri iki gitangazamakuru.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yagiriye inama bagenzi be kuba indaya ruharwa

Uretse kuririmba, Juno Kizigenza yerekanye indi mpano y’akataraboneka afite (video)