in

Umunyamakuru wa RBA uherutse kwambikwa impeta yahishuye uburyo yarijijwe na fiancé we|Avuga no ku bukwe bwe (VIDEO)

Umunyamakuru ukunzwe cyane muri RBA ,Tumusiime Juliet ukora kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro cy’iyobokamana cyitwa ‘RTV Sunday Live’ yatangaje ko ubwo yambikwaga impeta n’umukunzi yashatse kurira habura gato.Uyu munyamakuru yabitangaje mu kiganiro na CHITA MAGIC TV ikorera kuri Youtube aho yavuze ko umunsi yambikwaho impeta atari aziko ari we wari buyambikwe dore ko ngo yagiyeyo agiye gushyigikira mugenzi we wagombaga kwambikwa impeta.Juliet yakomeje asobanura ko akigerayo yatunguwe no kubona abantu benshi bo mu muryango we bahari ,ndetse abona nabafata amashusho abazi bituma agira ubwoba yenda gusubira inyuma gusa arihangana.Yanavuze ko ubwo umukunzi we yashakaga gutera ivi yamubujije kuko ngo yubaha Imana gusa anavuga ko byari byamurenze maze kubera ibyishimo n’umunezero yari afite ashaka kurira.

Tumusiime ngo yashatse kurira ubwo yambikwaga impeta

Uyu munyamakuru yasobanuye ko yifuza ko ubukwe bwe bazaba buryoshye burimo abantu batandukanye, buteguye neza kandi ko uzabwitabira azashyoherwa n’ibirori bizaba binogeye ijisho.

Kanda hano hasi urebe video ya Juliet Tumusiime:

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’Akababaro: Umwe mu bashinze ikipe ya Kiyovu Sports yitabye Imana

Dore amwe mu mabanga yagufasha kugirirwa ikizere n’uwo wihebeye.