Connect with us

Imyidagaduro

Umunyamakuru ukunzwe cyane kuri RBA yahishuye ko yahuriye n’umukunzi we bwa mbere mu Missa anavuga itariki y’ubukwe bwabo

Published

on

Umunyamakuru Gerard Mbabazi ukunzwe cyane na benshi kuri RBA by’umwihariko mu biganiro by’imyidagaduro yahishuye ko we n’umukunzi we, Alice bahuriye bwa mbere  mu missa ndetse anavuga itariki y’ubukwe bwabo.

Umunyamakuru Gerard Mbabazi

Mu kiganiro kirambuye Gerard Mbabazi yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko we na Alice batangiye gukundana mu myaka itatu ishize nyuma yo guhurira mu Misa.

Ati ”Byabaye umugisha kuri njyewe. Twahuriye ahantu hakomeye cyane, ni ahantu hadasanzwe, ni ahantu hakomeye n’uyu munsi iyo mbyibutse mvuga ko ari Imana yaduhuje.”

“Twahuriye mu rusengero, turi mu masengesho. Umunsi umwe naravuze nti uwajya mu misa, njyayo nimugoroba duhurirayo.”

Gerard Mbabazi na Alice Uwase

Impapuro z’ubutumire (invitation) zigaragaza ko Mbabazi azasaba akanakwa Uwase tariki 30 Mutarama 2021 naho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzabera kuri Christus i Remera tariki 6 Gashyantare 2020, hanyuma abatumiwe bakirirwe kuri Solace Kacyiru.

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: