Connect with us

Mu Rwanda

Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yatewe n’abajura baramukomeretsa

Published

on

Umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Flash FM na Flash TV witwa Sengabo Jean Bosco uzwi cyane ku izina rya Bosqizo cyangwa Fatakumavuta, yatewe n’abajura batatu baramukomeretsa.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa saba z’ijoro nibwo abajura binjiye mu rugo rwa Fatakumavuta. Nyuma yo kumva abantu binjiye, uyu mugabo ngo yabyutse atangira guhangana nabo. Ngo barwanaga basimbuka igipangu bageze hanze banga kugenda bategereza ko asubira mu nzu hanyuma bakongera kwinjira iwe.

Nawe yanze kujya kuryama atizeye ko abirukanye yiyemeza no kubakurikirana hanze. Agikingura igipangu yasanze bamwiteguye bahita bongera barasakirana.

Ati « Imirwano yabereye hanze nibwo umwe yankubise ibuye mu mutwe bahita biruka, nanjye mu kwihangana nafashemo umwe ndamukomeza bihuza n’uko irondo ryahise ritabara tumushyikiriza inzego zishinzwe umutekano ».

Uyu mugabo yavuze ko amakuru amaze kubona ari uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rushobora guta muri yombi abasigaye kuko uwafashwe kugeza ubu amakuru yatanze atanga icyizere.

Ibuye yatewe ryamukomerekeje bikomeye ku mutwe, ku buryo yagiye kwa muganga bakamudoda

Umunyamakuru Fatakumavuta yatewe n’abajura mu rugo iwe

Src: IGIHE

Leave your vote

Comments

0 comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar