Connect with us

Umunyamakuru Skizzy yakubiswe bikomeye n’umuntu utazwi amugira intere.

Featured

Umunyamakuru Skizzy yakubiswe bikomeye n’umuntu utazwi amugira intere.

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Rurangwa Gaston wamamaye ku izina rya Skizzy yaraye akubiswe bikomeye agirwa intere, azira agashyinyaguro k’urupfu rwa Henry bahoze baririmbana muri KGB.

Skizzy yakomeretse ku mutwe.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri iki cyumweru Tariki ya 22 Nyakanga, aho yakubiswe n’umwe mu bantu bari basohokanye wamushinyaguriraga ku by’urupfu rwa Henry bahoze baririmbana mu itsinda rya KGB.

Skizzy n’agahinda kenshi, yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze abwira uwamukubise ko bitazamugwa neza uko byagenda kose, kuko ngo naho atamwihanira, hari amategeko ya Leta azamukanira urumukwiye.

Yagize ati: “Ni gute unshinyagurira ngo Henry yishwe n’amazi, nanjye nzicwa n’amazi, nakubuza kunsonga ukankubita icupa inshuro eshatu? Sha urye ndye wallai, Ntintabikuryoza na Leta y’u Rwanda izabikuryoza nimpfa tuuuu, usenge nkire. Ariko ninkira nabwo uzabyishyura wallai, Umujinya ngufitiye Imana impe kwihangana gusa usenge mfe Si no nzabikuryoza tuuuuu.”

Uyu munyamakuru akaba yakomerekejwe bikomeye ku mutwe, hejuru gato y’ijisho ndetse no ku gutwi aho yakubitaguwe icupa inshuro eshatu ari naryo ryamukomerekeje agahita ajyanwa kwa muganga ,gusa kuri ubu yamaze gusohoka mu bitaro nyuma yo kudodwa,no guhabwa ubuvuzi bw’ibanze.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Icyangombwa by King James

By August 11, 2019

indirimbo

Ihangane by TT ft Social Mula

By August 11, 2019

indirimbo

Forever-more by Didy Ruban

By July 31, 2019

indirimbo

Inshuro-1000 by Butera Knowless

By July 31, 2019

indirimbo

Special by kevin-skaa

By July 31, 2019

Facebook

To Top