in ,

Umunyafurika yahawe ikarita y’umutuku kubera abafana bamwise ingagi

Muri shampiyona y’ubutaliyani Serie A iyyi weekend mu mukino wahuzaga ikipe ya Pescara na Cagliari nibwo umusore Sulley Muntari yahawe amakarita 2 y’imihondo nyuma y’uko abafana bamwibasiye kubera uruhu rwe.

Sulley Muntari nyuma yo gusererezwa n’abafana ba Cagliari ku munota wa 90 yabwiye umusifuzi Daniele Minelli ngo ahagarike umukino kubera yari yibasiwe nibwo umusifuzi yamuhaye ikarita y’umuhondo abifashe nko kuburana nibwo uyu musore wahoze akinira Black Stars yahise yivumbura akava mu kibuga akigendera umukino utarangiye nibwo yaje guhabwa indi karita y’umuhondo umusifuzi amusanze mu rwambariro birangira ariye umutuku.

FIFA yategetse ko iyo karita ya mbere y’umuhondo yo kubwira ikibazo cye umusifuzi kandi ntago abafana ba Cagliari bahanwe kubera itegeko rivuga ko iyo abantu batuzuye 10 bagaserereza  umukinnyi ku ruhu rwe (Racism) ikipe idahanwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tom Close yibukije Tricia ko ariwe umutera kuryoherwa!

Dore uko Shaddy Boo yiganye kwambara nka Nicki Minaj abagabo barabya indimi (AMAFOTO)