in

Umumotari yatunguye umukiriya we yatwaraga muri ibi bihe bya guma murugo.

Uyu mumotari wo mu gihugu cya Uganda utatangajwe amazina yatunguye umukiriya we witwa Mwiza Sophy, uzwi cyane kuri Twitter muri iki gihugu, maze amujyanira ibyo kurya kuko yari amaze iminsi atamubona ngo amutware nk’ibisanzwe.

Mwiza ni we watangaje ibyabaye kuri Twitter, avuga ko umumotari yamutunguye nyuma y’ibyumweru bitari bike Guma mu Rugo, itangiye.

Uyu mukobwa avuga ko ” Maze igihe ntakora, mbona umumotari (Boda Boda) anzaniye ibyo kurya. Yari amaze igihe atambona, ahitamo kunzanira ibyo kurya. Umutima wanjye watunguwe. Jya uba umuntu mwiza kuwo ari we wese kuko utamenya igihe uzakenerera umuntu. Ndishimye.”

 

Uyu mumotari yamuzaniye ibyo kurya birimo umuceri, isabune n’amakaroni.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mzee Abdul wihakanwe na Diamond Platnumz yongeye kumuha impanuro za kibyeyi.

Ubushakashatsi bwerekanye uko bigendekera umutima w’umuntu ukunda kunywa ikawa cyane.