Connect with us

Mu Rwanda

Umukwe wa wa mugeni warajwe muri stade avuze byinshi ku byabaye| Ababemereye ubufasha n’ibindi

Published

on

Makungu Thierry uzwi ku kabyiniro ka Paris, uyu akaba ari n’umukwe w’umugeni wigezwe kurazwa muri stade mu minsi ishize kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, yavuze byinshi ku byababayeho kuri uriya munsi ndetse anavuga ku by’ababemereye ubufasha bakaba nubu bakibutegereje. Ni mu kiganiro Paris yagiranye na MAX TV aho yavuze ko kuba bararajwe muri stade ku munsi w’ubukwe bwabo ari ibisanzwe kuko bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakaba baragombaga guhanwa nk’uko abandi bayarenzeho bigenda.

Paris yakomeje avuga ku bijyanye n’ibyo abantu benshi barimo umuhanzikazi Clarisse Karasira yavuze avuga ko aba bageni batazatoza abana babo gukunda igihugu mu gihe barajwe muri stade ku munsi w’ubukwe bwabo wagakwiye kuba warabaye uw’ibyishimo kuri bo. Paris yavuze ko ataribyo kubera ko kiriya ari igihano bahawe nkuko umubyeyi akubita umwana we iyo yakosheje. Yakomeje avuga ko ahubwo nabo bazatoza abana babo kutarenga ku mabwiriza ayariyo yose kugirango birinde guhanwa.

Ku bijyanye n’abantu babemereye ubufasha barimo na Miss Nishimwe Naomie (Miss Rwanda 2020) wabemereye imyambaro mu iduka rya Zoi, Paris yavuze ko Miss Naomie atamuzi ko batarahura ndetse ko nta na rimwe bigeze bavugana yongeraho ko nta na numero ze za telephone afite. Paris asaba abantu batandukanye bagiye babemerera ubufasha butandukanye ko babubaha bakareka kubeshya abantu kuko kugeza ubu nta kintu barabona nyamara abantu benshi biyemeje kubafasha ariko ntibarabikora.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar