in

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yatunguye abatari bake kubera ibyo yavuze ku muhungu wa Messi.

Ku wa mbere tariki ya 02 Ugushyingo yari isabukuru y’umuhungu wa Messi, Thiago Messi Roccuzzo, wujuje imyaka 8 y’amavuko. Uwo munsi Thiago yatunguwe n’umukunzi wa Cristiano, Georgina Rodriguez, wamweretse ko amukunda kandi amuzirikana bitangaza benshi bakurikira iby’umubano wa Cristiano na Messi.Ngiye ifoto y'umwana wa Messi

Anyuze ku rukuta rwa Instagram, umukunzi wa Messi, Antonela Rocuzzo yashyize ku rukuta rwe ifoto ya Thiago, amwifuriza isabukuru nziza. Yagize ati “Isabukuru nziza Thiagui. Ntabwo nabona amagambo yo kukubwira uburyo uri byose kuri twe, sakaza inseko nziza n’amahoro, turagukunda, kandi nzakomeza kugusoma n’ubwo utabikunda”.

Mu gihe gito iyi foto yakunzwe n’abarenga miliyoni imwe n’igice ndetse itangwaho ibitekerezo n’abatagira ingano.

Nyuma yo kubona iyo foto Rucuzzo yashyize ku rukuta rwe, Georgina Rodriguez yagize ati: “Bari gukura vuba. Isabukuru nziza“! arenzaho utumenyetso tubiri tw’imitima. Ibyo Rodriguez yakoze byagaragaje ko iyi miryango yombi ibanye neza, nta kibazo kiri hagati yayo nk’uko benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru babitekereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu ukwiye kwirinda gukora ukimara kurya.

Umukunzi wa Lil Wayne yamuteye indobo kubera Trump.