in ,

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yamufatiye icyemezo gikomeye Real Madrid ibyungukiramo(Isomere)

Cr7 and Georgina

Umuyobozi wa Real Madrid ndetse n’umutoza Zinedine Zidane kurubu bari kubyinira ku rukoma nyuma yuko umusore Cristiano Ronaldo akomeje kwivumbagatanya asaba kuva muri iyi kipe, nyuma yo gushinjwa kunyereza imisoro n’inkiko zo mu gihugu cya Espagne. Uyu musore yakomeje kugaragaza ko nubwo bwose atarakatirwa n’inkiko urubanza rwe rw’imuriwe mu kwezi gutaha, we kuba muri Espagne byamuvuyemo ndetse kurubu aranifuza kuyivamo, gusa indi ntambara ikomeye araza kuyirwana n’umufasha we Georgina Rodriguez utarashimishijwe n’iki cyemezo.

 Ronaldo Georgina  (Twitter)

Amakuru dukesha ubutasi bw’ikinyamakuru Don Ballon aravuga ko uyu mugore wa Cristiano Ronaldo yabwiye umugabo ko arambiwe kwimuka kuko bimubuza gukomeza akazi ke ko kumurika imideri, ndetse yakomeje gusa nkucyurira uyu musore amubwira ukuntu yaretse utuzi twe tubiri kugirango babane banabyarane ariko we akaba atari guha agaciro uyu mukobwa asanzwe akora. Ibi nabyo rero bikaba bigiye guteza impagarara gusa ikipe ya Real Madrid ikaba izabyungukiramo igihe uyu musore azafata icyemezo cyo kutababaza uwo yikundira bityo bakaguma mu gihugu cya Espagne.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere ifoto ya Anita Pendo yatumye abantu batekereza byinshi

Akumiro-irebere uko ikibuno cya Kim Kardashian gisigaye cyarabaye (amafoto)