Umukozi wo mu rugo yakunze umwana wa Nyirabuja kubimubwira biramunanira| Aragisha inama

Umukunzi wacu yatwandikiye ubutumwa bugura buti: «
Mwiriwe neza ? Njye ubandikiye ndi umukozi wo murugo, ni akazi maze imyaka 5 nkora kandi mu rugo rumwe.

Muri uru rugo nkoramo bafite umwana w’umukobwa tungana urangije kaminuza nkunda cyaneeeee, namukunze kuva umunsi wa mbere namubonagaho, ariko namwe murabyumva nk’umukozi wo mu rugo natinye kugira icyo mubwira.

Imyaka ibaye itanu umutima wanjye uremerewe n’urukundo nkunda uyu mukobwa, niba warakunze bya nyabyo icyo mvuga uracyumva.
Nagerageje kenshi kubyikuramo biranga, yewe nshaka abandi bakobwa dukundana bikanga kandi iyo mbibwiye incuti zanjye zimbwira ko nakunze urudashoboka rwose ngomba kwicecekere aho kubwira umwana w’umukoresha wanjye ko mukunda kuko ngo byaba ari ukuruta.
Umutima wanjye uraremerewe pe, ko nkunda uyu mukobwa cyane nkore iki ? Ese koko nk’umukozi wo mu rugo ntabwo nkwiye gukunda umwana w’umukoresha wanjye ? ubundi se we yanyemera?
».

Mwamugira inama muciye hasi muri comment section…

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Akoresheje amagambo meza yuje urukundo rwa Kibyeyi, Bruce Melodie yifurije isabukuru nziza umwana we

Clarisse Karasira n’umugabo we bahuriye mu ndirimbo y’urukundo (video)