in

Umukozi w’imana yasekeje abantu ubwo yabyinaga yinaganitse ku gisenge (Videwo )

Umukozi w’imana ukomoka mu gihugu cya Kenya yasekeje abantu imbavu ziracyebana ubwo yabyinaga yinaganitse ku gisenge.

Uyu mukozi w’imana uzwi ku kazina ka Embarambamba mu gihugu cya Kenya yari ari ku rubyiniriro, aho yabyinnye bikamurenga agashaka no kubyina ari hejuru y’abantu.

Uyu mugabo mbere y’uko yinaganika ku gisenge yabanje kurira bafure ziri ziteretse imbere ye atangira kubyina azihagaze hejuru.

Kubera ukuntu izi bafure zinyeganyezaga abantu bari hasi bagize ubwoba bamutegera amaboko kugira ngo zinaguye ntiyikubite hasi.

Uyu mugabo yakomeje kubyina ari nako yabonye ko kubyinira hejuru ya bafure bidahagije yahise yinaganika ku gisenge hejuru.

Yageze hejuru ku gisenge arinaganika, ubundi atangira gukata umuziki abantu bose  bari hasi ye bari bumiwe.

Uyu mugabo aturuka mu bwoko bwitwa Aba-Kisi basanzwe bamenyereweho imbyino zidasanzwe muri Kenya.

Reba videwo yose y’uko byagenze 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 2 ikipe ya Rayon Sports yirukanye Yussef na mugenzi we Ayoub bageze iwabo

Inkono ihira igihe: ku myaka 61 nta mwana afite umugore yakoze ubukwe butangaje(Video)