in

Umukozi wa APR FC yagaragaye ari mu biganiro n’umutoza Robertinho bumvikana amafaranga nyuma bapfa ikintu gikomeye

Umwe mu bakozi ba APR FC yagaragaye ari mu biganiro na Roberto Oliveira Goncalves do Carmo ‘Robertinho’ utoza ikipe ya Vipers FC yo muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Uganda.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umwe mu bakozi ba APR FC yerekeje muri Uganda agirana ibiganiro na Robertinho, bakaba bari bumvikanye kuzajya bamuhemba miliyoni 10 z’Amanyarwanda buri kwezi.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byaje kuzamo agatotsi nyuma y’uko ubuyobozi bw’ikipe ya Vipers FC bumubwiye ko biteguye kumuha amasezerano mashya bakajya bamuhemba miliyoni 12 z’Amanyarwanda.

Kugeza ubu ibiganiro hagati ya APR FC na Robertinho ntabwo byari byagera ahashimishije kuko uyu mutoza arifuza kuguma muri Vipers FC akayitoza mu matsinda y’imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Robertinho w’imyaka 62 yatangiye gutoza mu 2002, yageze mu Rwanda muri Kamena 2018, ahabwa amasezerano y’amezi atandatu yongerewe mu Ukuboza 2019.

Yafashije Rayon Sports gukora amateka yo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, agera muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, atsindirwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2018 mbere yo kwegukana Shampiyona y’umwaka wa 2018/19.

Robertinho yaje gutandukana na yo nyuma yo kutumvikana ku mushahara wa 4500$ yashakaga guhembwa mu gihe yo yifuzaga kumuhemba 3500$.

Yaje gukomereza muri Gor Mahia yasezereye APR FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League ya 2020 aza gutandukana na yo kubera ibyangombwa bye bitamwemereraga gutoza imikino Nyafurika. Yasinye nk’umutoza wa Vipers tariki 27 Nyakanga 2021 ayihesha igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize ndetse na Uganda Super Cup 2021.

Robertinho ubu agezweho mu bitangazamakuru bya Uganda nyuma yo gufasha Vipers kugera mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League asezereye TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru igezweho: Umugabo wafashe ku ngufu mwinshywa we w’imyaka 7 nyuma agatoroka yambaye amapingu ubu yafashwe

Jimmy Gatete yahishuye inkuru y’urugendo rwa AFCON 2004 n’akayabo yahawe na Rayon Sports