in

Umukobwa yarase umukunzi we ko iyo bari kumwe yumva nta ntare yamukoraho ,nyuma imbwa ije bakizwa n’amaguru.

Iyo couple yasekeje abantu ,ubwo birukankaga bahunga imbwa yendaga kubarya kandi uyu mukobwa yari yahoze aratira inshuti ze ku mbugankoranyambaga ko umukunzi we iyo bari kumwe yumva n’intare itabashobora.

Ni couple y’umusore w’imyaka 24 y’amavuko n’umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, umukobwa yari yasuye umuhungu bavuye aho uyu musore asanzwe atuye.

Uyu musore n’umukunzi we bari bavuye murugo bafatanye agatoki ku kandi
Ubwo aba bombi bavaga aho uyu musore atuye bageze munzira, bahura n’imbwa y’umukara yitembereraga, nuko basa nabahagaze muguhagarara imbwa yamotse, ikimara kumoka uyu musore n’umukobwa bagendaga bafatanye kurutugu bahise barekurana nuko umusore amauguru ayabangira ingata, asiga umukobwa, umukobwa nawe n’ubwoba bwinshi yahise akiza amagara ye ariko kubera kutamenya kwiruka imbwa yamugezeho imufata akaguru.

Imbwa yashise icakira umukobwa.

Icyatangaje abantu ni ni amagambo uyu mukobwa yari amaze gushyira kuri statu ye ya WhatsApp, aho yagaragazaga ko iyo arikumwe n’umukunzi we aba yumva arinzwe bidasanzwe kuburyo n’intare itamuhangara.

Yagize ati “Rukundo rwanjye, mutima, uri umwani imbere yanjye, iyo turikumwe mba numva n’intare itankoraho, ntabwoba ngira iyo turikumwe….!”

Bagendaga bafatanye agatoki ku kandi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ndimbati yagaragaye mu bukwe bwa Myasiro n’umukunzi we

Uyu mugabo bamutegeye kurya amagi 50 maze agahabwa akayabo, apfa amaze kurya 42.|Menya icyamwishe