in

Umukobwa yajyanye Sugar Daddy mu nkiko kubera kutubahiriza ibyo yamusezeranije

Umukobwa w’uburanga wo mu gihugu cya Ghana witwa Deborah Seyram Adablah yajyanye mu rukiko rukuru rwa Accra , umuyobozi w’imari muri First Atlantic Bank  ,Ernest Kwasi Nimako   nyuma yo kumara igihe bafitanye umubano wihariye undi akamusezeranya byinshi ariko ntabyubahirize.

Uyu muyobozi ngo yari yasezeranije uyu mukobwa byinshi birimo kumugurira imodoka , kumwishyurira inzu , kuzajya amuha amafaranga   buri kwezi angana n’ibihumbi 3,000 byo muri Ghana , ubwo ni ibihumbi 263,254 mu manyarwanda no gusaba gatanya umugore we barangiza ngo bakibanira.

Uyu mukobwa ariko mu kurega kwe yagaragaje ko imodoka uyu mugabo yari yamwemereye yayimuguriye yo mu bwoko bwa Honda Civic ihagaze ibihumbi 120,000 , ubwo ni  ,miliyoni 10, n’ibihumbi 775,657 mu manyarwanda , ariko akanga kuyandika mu mazina y’umukobwa ,ahubwo ikitwa iy’umugabo.

Ikindi ni uko ngo  muri Nyakanga mu mwaka wa 2022 ,uyu mugabo yarekeye kwishyurira uyu mukobwa inzu ndetse akamubuza amahirwe yo kubona akazi kubera ibyo yari yamusezeranije.

Uyu mugabo azitaba urukiko kuwa gatanu tariki 27 Mutarama 2023.

Uburanga bwa Deborah wajyanye umugabo mu nkiko amuziza kutubahiriza amasezerano bagiranye
Uburanga bwa Deborah wajyanye umugabo mu nkiko amuziza kutubahiriza amasezerano bagiranye
Deborah nubwo yareze uyu mugabo avuga ko imodoka yayihawe ariko umugabo akanga kuyishyira mu mazina ye
Deborah nubwo yareze uyu mugabo avuga ko imodoka yayihawe ariko umugabo akanga kuyishyira mu mazina ye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Intambara ishobora kuvuga hagati ya Kylie Jenner na Irina Shayk bahuriye mu birori bose bambaye imitwe y’intare ku bitugu byabo.

Breaking news: Arsenal ikoze agashya yerekana ko yiyizeye ubwo yatizaga umukinnyi wayo mu ikipe bahanganiye igikombe