in

Umukobwa w’uburanga yahawe isomo rikomeye ageze mu muhanda nyuma yo kuva mu rugo yambaye akenda k’imbere gusa.

Umukobwa w’uburanga yahawe urwamenyo mu isoko ,ubwo yavaga mu rugo yambaye akenda k’imbere gusa.Mu mafoto n’amashusho yatambutse mu bitandagazamauru birimo antikanews yerekanaga uburyo uyu mukobwa wo muri Afurika y’Epfo nta kibazo byamuteye kuva mu rugo yambaye ibimukoza isoni.

Uyu mukobwa yagaragaye yambaye akenda k’imbere akenyeye igitambaro ariko umurebeye imbere agakorwa n’isoni. Yari afite Telefone mu ntoki agenda ayikandamo yambaye n’utwuma tujyana amajwi mu matwi (HeadPhone). Uwakubitaga amaso uyu mukobwa yagombaga kurangara bitewe no gushira isoni kwe.

Yageze aho agera mu isoko ahantu hari abantu benshi, ni bwo abantu bahise bahurura bamuvugiriza induru. Amaze kubona ko ibintu byafashe indi ntera, yigiriye inama yo kwiruka ahunga abantu. Byabaye iby’ubusa kuko bari bamutangatanze bamugize nk’ufite ikibazo mu mutwe, ni ko guhita yikinga ku gikuta. Yahise ahamagara kuri Telefone yaka ubufasha bw’uwamukura aho hantu.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imwe mu mico igayitse ishobora gutuma umusore azinukwa umukobwa burundu.

Jose Mourinho arifuza aba bakinnyi batandatu bakomeye.