in ,

Umukobwa wiyambitse ubusa mu mukino wa Liverpool na Tottenham yabyungukiyemo bikomeye

Mu mukino wa nyuma wa champions league 2018/2019 wabaye kuwa gatandatu ushize tariki 1/6/2019, abantu batunguwe no kubona umwe mu bakobwa bari baje kuwureba yinjira mu kibuga asa n’uwambaye ubusa bikaba ngombwa ko abashinzwe umutekano bamukura mu kibuga vuba na bwangu.

Uyu mukobwa witwa Kinsey Wolanski akaba yarabyungukiyemo ku buryo bukomeye aho mu munsi umwe gusa yabashije kunguka abantu barenga miliyoni ebyiri n’igice kuri Instagram baba followers.

 

Uyu mukobwa akaba asanzwe amurika imideli ku rwego rucirirtse gusa ubu kubera ukuntu ibyo yakoze kuwa gatanadtu byatumye yamamara bikaba bishobora gutuma anabona ibiraka bikomeye mu kumurika imideli.


Nkuko bigaragara ku munsi w’ejo yari yishimiye ibyo yaraye akoze.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Thierry
4 years ago

Nabandi biyaminiya nibumvireho rero birekure‼

My Routine by Random

Amaherezo by B-threy