in

Umukobwa w’imyaka 12 yishe se amurashe

Umukobwa wo muri ya Texas w’imyaka 12 y’amavuko  yarashe se Mu kagambane yakoranye n’undi mukobwa ukiri muto bari bafitanye umugambi  wo kwica imiryango yabo.

Iraswa ryabaye ahagana mu ma saa 11h30. mu ijoro ryo ku wa kabiri ushize, 20 Nzeri, mu rugo i Weatherford, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Parker, nk’uko ibiro bya sherifu byabitangaje.

Aba Sheriff bahamagariwe aho byabereye, aho basanze umukobwa w’imyaka 12 aryamye mu muhanda bigaragara  ko afite igikomere cy’isasu mu mutwe ndetse n’imbunda iruhande rwe , nk’uko ibiro bya Sheriff byabitangaje.

Ubuyobozi bwavuze ko se w’uyu mukobwa w’imyaka 38 y’amavuko bamusanze mu rugo rwe mumuryango afite igikomere cy’amasasu mu nda.

Uwarashwe yajyanywe mu bitaro byaho na ambulance yo mu kirere. Uko yari amerewe ntago bizwi.

Ibiro bya sheferi byatangaje ko “Abakora iperereza bavuze ko uyu mwana ukekwaho kuba yararashe se, yahunze, nyuma yaje kubonwa  nawe y’iyahuye”.

Abayobozi bemeza ko kurasa byari mu mugambi wateguwe n’umukobwa ukiri muto n’inshuti ye mu  kwica imiryango yabo.

Ibiro by’ubutegetsi bwa polisi mu gace ka Parker byagize ati: “Ukekwaho nubwo akiri muto yari yarateguye ubu bwicanyi bwo kwica umuryango we ibyumweru  byinshi agategura uwo mugambi arikumwe ninshuti ye bangana, bagategura umugambi wo kwica imiryango yabo”.

“Undi mukobwa ukiri muto na we yari yateguye kwica se, ariko gahunda ye yamenyekanye hakiri kare aratabarwa.”

Ibiro bya sheferi byavuze ko aba bakobwa bateganyaga guhungira hamwe muri Jeworujiya mugihe barikuba barangije kunoza umugambi wabo w’ubwicanyi

Umukobwa wa kabiri ukiri muto, wafashwe ataranoza gahunda y’ubwicanyi, kuva icyo gihe arashinjwa kuba yaracuze umugambi wo gutegura ubwicanyi.

Umuyobozi w’akarere ka Parker, Russ Authier, yatangaje ko iperereza rigikomeje.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Apotre Mutabazi yahambirijwe wa musambi ku manwa y’ihangu izuba riva

Dani Alves yatangaje ko akunda cristiano Ronaldo kurusha Lionel Messi