in

Umukobwa w’ikizungerezi wavugwaga mu rukundo na Diamond Platinumz yamuvuzeho amagambo atangaje.

Umukobwa w’umunyamideli, Jihan Dimack byavugwaga ko ari mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz, yatanguranye ubwo yatangaza ko yahakanaga ibyo gukundana n’uyu muhanzi gusa avuga ko nta mukunzi afite kandi ko we n’uyu muhanzi ari inshuti zisanzwe ariko nta by’urukundo birimo.Umukobwa wavugwaga mu rukundo na Diamond Platinumz

Ibi byaje nyuma y’uko Diamond Platnumz atangaje ko afite umukunzi mushya nyuma yo gutandukana na Tanasha ndetse akaba yifuza gushinga urugo.Aho byavugwaga ko bazashyingiranwa muri Nzeri uyu mwaka.

Uyu mukobwa wabaye Miss Universe Tanzania 2016/2017, yatangarije itangazamakuru ryo muri Tanzania ko atari mu rukundo na Diamond uretse ko ari inshuti zisanzwe.

Yagize ati“turaziranye kuko twembi turi mu ruganda rumwe, ni umuntu nubaha cyane, ni umuntu mwiza kandi ukora cyane, ndamwubaha kandi ndamwishimira ariko ntabwo turi mu rukundo nk’uko abantu babitekereza, reka mbisobanure neza.”

Yakomeje agira ati“ni nk’ubusazi, nanakiriye telefoni ivuye mu Burusiya, bambwira ko bumvishe ko ngiye gukora ubukwe n’umuhanzi ukomeye. Buri umwe arimo kubivugaho ariko siko biri. Reka dutegereze turebe ariko ntabwo biri uko abantu babikeka.”Umukobwa wavugwaga mu rukundo na Diamond Platinumz

Iyi nkuru yatijwe umurindi cyane nyuma y’uko nyina wa Diamond [Mama Dangote] na mushiki we Esma Khan bose yashyize ku nkuuta zabo za Instagram ifoto ya Jihan Dimack ari na byo byahise bikwirakwiza inkuru y’uko Diamond ari mu rukundo n’uyu mukobwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwanda ukiri muto ashobora guca agahigo ko gukinirira ikipe ya Arsenal.

Abashakashatsi bemeje ko abana bato bakwirakwiza COVID19 kurusha abantu bakuru.