in

Umukobwa wari ikizungerezi yahishuye ububabare yagize ubwo yishyirishagaho tatuwaji mu maso(AMAFOTO)

Umukobwa witwa Amber Luke ,yahishyuye ko atazibagirwa na rimwe ububare yagize ubwo yashyirishagaho ibishushanyo bya tatuwaji(tattoo )ku mubiri we wose ndetse no mu mboni z’amaso.

Uyu mukobwa ukomoka muri Australia. Amaze imyaka myinshi agerageza kwihindura umuntu utangaje ndetse kuri ubu yamenyekanye ku izina rya “blue eyed white dragon”

Amber afite ibishushanyo (tattoos/ tattouages) ku mubiri we bisaga 600, bimwe muribyo ni ibishushanyije mu mboni z’amaso ye by’ubururu. Uyu avuga ko aribyo bintu byamugoye mu buzima bwe, ubwo bamushushanyaga mu jisho, umurebye biteye ubwoba.

Yagize ati: “sinzi naho nahera mbabwira uko nari merewe icyo gihe.
Gusa reka mbabwire iyo uyu muti bakoresha ugeze mu mboni y’ijisho biba bimeze nkaho bamenaguye ibirahure bakabisya maze umusenyi uvuyemo bakawugushyira mu maso.buri jisho barijyagaho inshuro enye nyuma muri ubwo bubabare mu by’ukuri biteye ubwoba ndetse birababaza cyane. Nagize ibyago uwashushanyaga mu maso yange agera kure cyane, ubusanzwe iyo kugushushanya mu jisho bikozwe neza ntacyo bigutwara ariko njye namaze ibyumweru bitatu ntabona, ni ububabare bukomeye”

Uyu mukobwa yari ikizungerezi mbere yo kwishyirishaho tattoo no kwibagisha.

Nyina ubyara uyu mukobwa yavuze ko yatembye amarira mu maso akimara kubona ko umukobwa we bamushyize iyo miti y’ubururu mu mboni z’amaso. Icyakora byabaye amahirwe arakira yongera kubona ndetse yarahiye ko ntakindi kintu azongera gukora ku mubiri we na kimwe. Gusa uyu yakoze byinshi ku mubiri we, kuko yibagishije amabere, amatama, iminwa, yishyirishaho amatwi mashya ndetse n’ururimi rwe ararusatura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi King James yagize icyo avuga ku mitungo ye irimo n’inzu y’agatangaza yubatse

Miss Muyango yakiriye Kimenyi amusomagura nyuma yo kumara ukwezi batabonana