Connect with us

Imyidagaduro

Umukobwa uteye nk’igisabo wabaye umunamba wa Mico The Best yavuze akayabo k’amafaranga Mico yamuhembye

Published

on

Umukobwa wamenyekanye ku mazina ya Kamikazi Hadidja, uyu akaba yaranagaragaye mu mashusho y’indirimbo « Umunamba » ya Mico The Best, yavuze akayabo k’amafaranga umuhanzi Mico The Best yamuhembye. Ni mu kiganiro yagiranye na Yago Tv show aho yatangiye avuga ko azuzuza imyaka 22 muri uyu mwaka wa 2021. Kamikazi yavuze ko kujya mu mashusho y’indirimbo Umunamba byamutunguye kuko atigeze abikora nk’umwuga. Kamikazi yakomeje avuga ko nyuma yuko agaragaye mu mashusho y’indirimbo Umunamba hari abandi bahanzi bifuje kuba bamukoresha mu mashusho y’indirimbo zabo barimo umuhanzi Social Mula ndetse n’undi muhanzi uba hanze y’U Rwanda.

Kamikazi Hadidja

Nkuko Kamikazi Hadidja yabitangarije Yago Tv yavuze ko ibiciro we ahagurukiramo kugirango abe yajya mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi ari uguhera ku bihumbi 500 kuzamura ubwo bivuze ko ari hejuru y’ibihumbi 700. Kamikazi Hadidja yavuze ko Mico The Best we yamuhaye amafaranga ibihumbi 650 kuko yamumenyeye imyambaro yakoresheje mu mashusho y’indirimbo Umunamba.

 

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: