Connect with us

Hanze

Umukobwa wa Michael Jackson yeruye ko ari umutinganyi.

Published

on

Nyuma yo kugaragara kenshi mu mafoto ari kumwe n’abakobwa buri gihe, rimwe na rimwe anasomana nabo, Paris Jackson, umukobwa wa nyakwigendera Michael Jackson yahamije ko aryamana n’abo bahuje igitsina(abatinganyi).

Mu kiganiro yagiranye n’abafana be ku rukuta rwe rwa Instagram afiteho abafana basaga miliyoni ebyiri, umwe muri bo yamubajije ati ‘Ese mwaba muri abatinganyi’ yamusubije agira ati ‘Yego’.Iki kibazo yakibajije nyuma y’andi magambo yatangaje ku wa 16 Nyakanga 2018, ku rukuta rwe rwa Twitter, nabwo aca mu marenga ko ari umutinganyi.

Yagize ati :“Ni amafoto angahe naba ndiho mpoberana n’abakobwa” Nyagasani, ngiye kubara amafoto yanjye nagiye ngaragaramo ndi kumwe n’abakobwa bane batandukanye muri aya mezi 6 ashize,…”.

Uyu mukobwa w’imyaka 20, yakunze kugaragara ari kumwe n’umunyamideli Cara Delevingne banagaragara basomana ku munwa, abajijwe niba baba bari mu rukundo, ikinyamakuru 7sur7 gitangaza ko yasubije agira ati:”ibyo ntacyo bibarebaho“.

 

Uyu mukobwa kandi avuga ko yatangiye kwiyumvamo ibyo kuryamana n’abo bahuje igitsina afite imyaka 14 y’amavuko gusa agahamya ko yumva akuruwe n’ab’igitsina gore ndetse ngo n’abagabo nabo abiyumvamo.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!