in ,

Umukobwa ufite uburanga n’imitererere bishotora abagabo yahawe inka n’umuhanzi Gabiro(Impamvu)

Umuhanzi Gabiro Guitar wamenyekanye cyane mu irushanwa rya Tusker Project Fame season 4 wahise akomereza mu muziki nyarwanda aho aherutse no gusohora indirimbo yakunzwe cyane, iri kubica bigacika muri iyi minsi izwi nka Special, kurubu yafashe umwanya wo gushimira byimazeyo umukobwa wamufashije mu mashusho y’iyi ndirimbo uzwi nka Mpinganzima Carine nkuko yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ndetse akaba yanamwemereye inka y’ishimwe.

Nkuko umuhanzi Gabiro yabitangarije YegoB mu kiganiro kirambuye bagiranye, uyu musore yatangaje ko kuba iyi ndirimbo Special n’amashusho yayo biri kubica bigacika muri Kigali, uyu mukobwa nawe abifitemo uruhare bitewe n’uburanga ndetse n’ikimero bye bikurura benshi mu bayirebye bityo bakayikunda, akaba ariyo mpamvu rero uyu musore yahisemoa kumushima ndetse akanamugabira inka nkuko byagaragaye ku rukuta rwe rwa Instagram.

Uyu mukobwa  nawe akaba yashimiye Gabiro wamugiriye icyizere cyo ku mushyira mu ndirimbo ye maze aramushim, anamwizeza ko azajya gukura ubwatsi.

Reba hano amashusho y’indirimbo Special ya Gabiro:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva ikintu gikomeye Brandy yari amaze igihe ahisha cyatahuwe ku mubiri we

Dore ibintu 5 bituma Lionel Messi afatwa BIDASUBIRWAHO umukinnyi wa ruhago w’ibihe byose