in

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze igikorwa cy’indashyikirwa bituma akomerwa amashyi n’umutoza wa PSG

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Hakim Sahab yaraye atsinze igitego cyasezereye ikipe ya PSG mu mukino w’igikombe cy’igihugu cy’ubufaransa.

Mu ijoro rya cyeye ikipe ya Paris Germain y’abatarengeje imyaka 19 yaraye intsinzwe bikomeye n’ikipe ya Lille ibitego 3-2 mu mukino w’igikombe cy’igihugu cy’ubufaransa mu batarengeje imyaka 19.

Muri uyu mukino hagaragayemo umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda Hakim Sahab wanitwaye neza mu bitego 3 Lille yatsinze niwe watsinzwe igitego cyahesheje intsinzi iyi kipe itsinda PSG.

Umutoza w’ikipe ya PSG y’abatarengeje imyaka 19 Zuman Camara, mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko Hakim Sahab ari umukinnyi ufite ubuhanga kandi ukora ikinyuranyo. Uyu mutoza no mu gihe umukino wari urimo kuba bitewe n’umupira uyu musore yakinnye yagaragaye akomera amashyi Sahab bitewe nuko yitwaye.

Hakim Sahab ukomeje kwitwara neza mu gihugu cy’ubufaransa ndetse n’aka kantu yaraye akoze gashobora kuzatuma mu myaka iza yakerekeza muri iyi kipe ya PSG ibintu byaba ari byiza ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda nubwo ibitangazamakutu bya hariya bikomeza kwandikako u Rwanda rwamwifuje ariko atararukinira cyane ko n’imikino yakiniye Amavubi ntabwo yari imikino mpuzamahanga ku buryo baba baramubonye.

Sahabo Hakim yaraye atumye Lille isezerera PSG

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Uwicyeza Pamela na The Ben ibyabo bihora ari bishya, Pamela yatomagije bidasanzwe The Ben ku isabukuru ye(Amafoto)

Nta mazi yibagirwa iwabo wa mbeho! Twizerimana Onesme agiye gusubira kubiryo yasize nyuma yo kwirukanwa muri Police FC