in

Umukinnyi w’ikipe ya Marseille yibasiye bikomeye Neymar amwita umwanda.

Kuri uyu wa gatatu, amakimbirane hagati ya myugariro wa Marseille, Alvaro Gonzalez na Neymar ukinira ikipe PSG yarakomeje, aho umunya Espagne yise Umunyaburezili “umwanda” kuri Twitter nyuma y’igihe batavuga rumwe iyo bahuriye mu kibuga.

Neymar na Gonzalez bafite amateka akomoka ku byabaye mu mukino wabaye muri Nzeri, aho Neymar atari yorohewe kubera gukubita Gonzalez mu mutwe nyuma y’umukino wabahuzaga.

Nyuma y’umukino, Neymar yashinje Umunya Espagne ko yamuvuzeho ivangura rishingiye ku ruhu. Hagati aho, Gonzalez yahakanye ibyo Neymar yavuze, avuga ko Neymar yari akeneye “kwiga uburyo bwo gutsindwa no kubyemera mu kibuga.”

Nyuma y’iperereza, federasiyo y’Ubufaransa yatangaje ko yaba Neymar cyangwa Gonzalez batazahanwa kuri iki kibazo.Kuri uyu wa gatatu, aba bakinnyi bombi bongeye guhangana mu kibuga, aho umukino warangiye PSG itsinze Marseille ibitego 2-1,muri uyu mukino Gonzalez yangije Neymar inshuro nyinshi mu kibuga harimo n’uburyo yamukoze mu maso.

Nyuma y’mukino, Neymar yaboneyeho umwanya wo gushakisha Gonzalez kuri Twitter,ahita ushyiraho ifoto.

Gonzalez yahise asubiza vuba, agira ati: “Ababyeyi banjye bahoraga banyigisha gukuramo imyanda. Genda OM duhangana buri gihe”

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wema Sepetu ngo yaravumwe ntazabyara cyangwa abone undi umugabo nyuma yo gukuramo inda ya Kanumba.

Miss Mutesi Jolly yateje impaka zikomeye nyuma yo gutangaza ko Bridal shower yakorerwa n’abasore.