Connect with us

imikino

Umukinnyi w’Amavubi wiyerekanye cyane muri #TotalCHAN2020 agiye kugurwa akayabo yerekeze mu ikipe ikomeye ku mugabane w’i Burayi

Published

on

Umukinnyi Byiringiro Lague usanzwe ari rutahizamu w’ikipe ya APR FC akaba ari n’umwe mu bigaragaje cyane mu mikino ya CHAN 2020 iherutse kubera mu gihugu cya Cameroun, agiye kugurwa akayabo k’amafaranga asaga miliyoni magana abiri z’amanyarwanda (265,000€) n’ikipe ikomeye yo mu gihugu cy’Ubusuyisi ho ku mugabane w’i Burayi mu gihe azaba atsinze ikizamini cy’ubuzima azajya gukora mu cyumweru gitaha.

Nkuko tubikesha B&B FM UMWEZI, Byiringiro Lague wiyerekanye mu mikino iheruka ya CHAN 2020 azahaguruka mu Rwanda mu cyumweru gitaha aho azaba agiye gukora ikizamini cy’ubuzima (medical test) muri FC Zurich, ikipe yo mu gihugu cy’Ubusuyisi. Lague natsinda iki kizamini azahita asinya amasezerano muri iyi kipe iri mu zikomeye mu gihugu cy’Ubusuyisi no ku mugabane w’i Burayi muri rusange.

Lague azakinira ikipe ya FC Zurich natsinda ikizamini cy’ubuzima azajya gukoresha mu cyumweru gitaha

Byiringiro Lague yigaragaje cyane mu mukino ikipe y’igihugu y’U Rwanda, Amavubi, yakinnye na Togo muri CHAN 2020 aho uyu musore yari yazonze ba myugariro b’ikipe ya Togo.

Lague ahanganye na myugariro wa Togo

Leave your vote

Comments

0 comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar