in

Umukinnyi wa Rayon Sports yagarutse mu bandi nyuma y’igeragezwa amazemo iminsi mu gihugu cya Nigeria

Umukinnyi wa Rayon Sports witwa Rudasingwa Prince wari umaze iminsi yarangiye mu igeregezwa mu gihugu cya Nigeria yagarutse amara masa.

Hashize igihe kigera ku byumweru 3, Rutasingwa Prince yerekeje mu gihugu cya Nigeria aho byavugwaga ko yagiye mu igeragezwa mu ikipe imwe yo muri iki gihugu ariko uyu musore yamaze kugaruka hano mu Rwanda.

Ku munsi wejo hashize ku cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022, nibwo Rudasingwa Prince yageze hano mu Rwanda avuye muri Nigeria bishobokako ibyamujyanye nta kintu byatanze agomba kugaruka agakomezanya shampiyona n’ikipe ya Rayon Sports asanzwe akinira.

Ikipe ya Rayon Sports imaze gukina imikino itandukanye idafite uyu musore ukiri muto urimo gutanga icyizere, ubu yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 25 iracyafite umukino w’ikirarane izakina muri iki cyumweru n’ikipe ya Gorilla FC bivuze ko Prince nawe twamubona kuri uyu mukino.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali : Imodoka ebyiri zahiye zirakongoka ziba umuyonga, dore uko byagenze(Videwo)

Umutoza w’ikipe ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona hano mu Rwanda yarwanye arakomeretswa bikomeye