in

Umukinnyi wa Rayon Sports yabazwe imvune yari afite ikomeye yababajwe benshi, menya igihe yahawe kugirango agaruke mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi ifite ikibazo cy’ibagwa rya Rafael Osaluwe wari umaze iminsi mu mvune ubu yamaze kubagwa.

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 26 Ugushyingo 2022, Rafael Osaluwe Olise nibwo yabazwe imvune yari amaranye igihe kinini yo mu ivi yatumaga ajya mu kibuga agakina imikino micye akongera agasubira kwivuza.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati nyuma yo kubagwa, ubu abafana ba Rayon Sports bakizera ko nagaruka azaza ameze neza kurushaho kuko iyo umukinnyi amaze kubagwa ntabwo ibibazo yakundaga kugira byo guhora avunika, biba bisa nkibirangiye.

Rafael Osaluwe Olise yahawe igihe cy’ibyumweru 4 bihwanye n’ukwezi 1 gusa nyuma yo kubawa. Abafana benshi ba Rayon Sports bumvaga uyu musore nabagwa bizatuma amara hanze igihe kinini cyane ariko aho yabagiwe mubitaro by’umwami Faisal batangaje ko azamara hanze iki gihe.

Rayon Sports ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere w’agateganyo wa Shampiyona n’amanota 22, ikaba ikurikiwe na Kiyovu Sport n’amanota 21 irusha ikipe ya AS Kigali inota rimwe yo iri ku mwanya wa 3.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu isura yishimye! Mama Sava akomeje kwirira ubuzima n’umukunzi we (Amafoto)

Umuriro watse hagati mu bayobozi ba Kiyovu Sport kubera Mvukiyehe Juvenal