in

Umukinnyi wa Rayon Sports akomeje gusuzugura umutoza Haringingo ku buryo bukabije akanga no gusubiza ubutumwa amwandikira

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara aravugwaho gusuzugura umutoza Haringingo Francis Christian aho yanga no gusubiza ubutumwa amwandikira amubaza igihe azagarukira mu Rwanda gusubukura imyitozo.

Kuva Moussa Camara yagera muri Rayon Sports yaranzwe no kutumvikana n’umutoza Haringingo Francis Christian aho uyu rutahizamu ashinja umutoza kwanga kumukinisha.

Hashize iminsi ibiri Rayon Sports isubukuye imyitozo yitegura imikino yo kwishyura, gusa Moussa Camara we aracyari iwabo muri Mali cyo kimwe n’abandi bakinnyi batandukanye barimo Paul Were Ooko, Boubacar Traore, Raphael Osaluwe Olise, Ramadhan Awam Kabwili, Mitima Isaac, Essomba Leandre Willy Onana na Ngendahimana Eric.

Abakinnyi bose batari batangira imyitozo babwiye Haringingo Francis Christian igihe bazahagerera banamubwira n’impamvu nyamukuru yatumye batinda gusubukura imyitozo, gusa Moussa Camara we ntabwo yigeze abwira umutoza impamvu atari yagaruka mu kazi.

Amakuru aturuka muri Rayon Sports ni uko iyo Haringingo Francis Christian yandikiye ubutumwa Moussa Camara, uyu rutahizamu arabusoma ariko ntagire icyo amusubiza ibi bikaba bishimangira umubano utari mwiza uri hagati y’aba bagabo.

Nta gihindutse Moussa Camara azagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha, gusa kuzabona umwanya wo gukina bisa naho bizagorana kuko iyo kipe iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibone rutahizamu w’igikurankota uzaza kuyitsindira ibitego byinshi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyeshuri yasabye papa we amafaranga y’ishuri amusambanya inshuro zitabarika kugeza amuteye inda

Umugore yahaye abana be igihano gisekeje nyuma yo kumwiba amata