in ,

Umukinnyi uzegukana Ballon D’Or 2016 yamenyekanye

Cristiano Ronaldo kuri ubu niwe mukinnyi uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana Ballon D’Or 2016 bitewe n’ibintu bitandukanye yagezeho muri uyu mwaka gusa ariko mukeba we Lionel Messi aho ari ntiyicaye ubusa kuko akomeje kugenda yigaragaza uko bwije n’uko bukeye ku buryo hari abemeza ko ariwe uyikwiye.

Mu gihe hasigaye ukwezi n’iminsi umunani ngo uwegukana Ballon D’or amenyekane ikinyamakuru cyo mu Butaliyani kitwa Diario Gol kirashimangira kidashidikanya ko Ballon D’Or y’uyu mwaka izegukanwa na Lionel Messi, Diario ikaba ikomeza ivugako ayo ari amakuru ikesha bamwe mu batoye.

Ku rundi ruhande Crisitiano Ronaldo we ngo akaba azegukana igihembo cy’umukinnyi wa FIFA (The Best) kizatangwa tariki 9 Mutarama nkuko Diario Gol ikomeza ibivuga. Cristiano rero ngo ikizatuma ngo atsinda ntakindi ni amajwi y’abafana.

Ballon D’Or izatangwa tariki 13 ukuboza uyu mwaka.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere amafoto akwereka ubwiza n’uburanga bihebuje by’umukobwa wahogoje Neymar (amafoto)

Lil G yashyize ahagaragara video yigana uko bakora imibonano mpuzabitsina (video)