in ,

Umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Fc Barcelona akoze igikorwa gihamya ko Philippe Coutinho agiye kwerekeza muri iyi kipe(kirebe hano)

Ikipe ya Fc Barcelona yakomeje guhangayika bikomeye nyuma yuko Neymar amaze kuyivamo ku buryo butunguranye kuko, uwavuga ko isoko ry’igura n’igurishwa ry’iyi mpeshyi ryabagoye ntiyaba abeshye kuko basabwe kurekura amafaranga menshi kurusha uko babiteganya bitewe n’igitutu cy’abafana batari kubona akazoza k’ikipe yabo. Gusa umukinnyi iyi kipe iherutse kugura wa kabiri wahenze ku isi, Ousmane Dembele yaraye akoze igikorwa gisigura ko umukinnyi Philippe Coutinho ari mu nzira nawe zo kwerekeza i Barcelone.

 

O-Dembelee post

Uyu musore Dembelee abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram aho yatangiye gukurikira bagenzi bashya bo mu ikipe ya Fc Barcelona, nkuko ikinyamakuru Marca cyabitohoje bwa mbere cyabyerekanye, uyu musore yakurikiranye abakinnyi bose ba Fc Barcelona maze asoreza kuri Philippe Coutinho w’ikipe ya Liverpool kurubu utarerekeza muri iyi kipe. Andi makuru dukesha ikinyamakuru AS akaba avuga ko uyu musore yemeye gusinya muri Fc Barcelona bamaze kumwizeza ko bazanasinyisha abandi bakinnyi bakomeye kugirango bakomeze bubake ikipe ya Fc Barcelona. Uyu musore rero benshi mu batohoza bakaba bemeza ko ibyo yakoze atibeshye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba ifoto ya Miss Kalimpinya Queen yatumye umwe mu bafana be amubwira ko hahirwa uzamushyira mu mago

Agashya: Real Madrid yatangaje ku mugaragaro ko yamaze gusinyisha Lionel Messi(Birebe hano)