in ,

Umukinnyi ukomeye wa Real Madrid nyuma yo gukora inzoga ye yanafunguye akabari kari guca ibintu i Burayi

Mu gihe abakinnyi bahembwa akayabo mu buzima bwabo,benshi batekereza ku mishinga yababyarira amafaranga mu gihe bazaba barangije gukina ngo batazasabiriza,iyi akaba ariyo nama Gareth Bale yigiriye.

Nubwo kenshi havugwa ama hoteli cyangwa ibindi bikorwa Crisitano Ronaldo ashoramo amafaranga muri iyi minsi,mugenzi we bakinana i Madrid yamwigiyeho yigira inama yo gufungura akabari mu mujyi akomokamo i Cardiff kitwa “Elevens Bar” abifatanyijemo na sosiyete Brains brewery.

Si akabari gasanzwe ariko dore ko karebwamo imipira karimo imyenda Gareth Bale yakinanye ndetse harimo na copie y’igikombe cya Champions League.Bale akaba yaranakoze n’ikinyobwa yise Bale Ale gicuruzwa muri aka kabari.

Iyo nzoga iteye icyaka

Uwo mujyi ndetse akaba ari wo uzaberamo final ya Champions League Real Madrid yagejejemo ikirenge kimwe ku buryo baramutse batwaye icyo gikombe banyura muri ako kabari bagakora ibirori.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto agaragaza ubwiza buhebuje bw’umukunzi wa Nshuti Savio butuma abasore bashaka kumumwiba

Irebere hano ibitego byiza byaranze champiyona y’u Rwanda mu cyumweru gishize