Umukinnyi ukomeye muri filime yizihije isabukuru Se akaba yarakiniye Rayon Sports n’ikipe y’igihugu

Kirenga  Saphine umwe mu bamaze kwandika amateka muri sinema Nyarwanda ndetse akaba yaranigaruriye imitima ya benshi yifashishije imirongo yo muri bibiliya ubwo yihizagaza isabukuru y’amavuko ye

.

Umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane muri sinema yo mu Rwanda Kirenga Saphine uyu mukinnyi akaba ari umwe mu bigaruriye imitima ya benhi bitewe na filime zitandukanye yagiye agaragaramo akaba yatunguye benshi ubwo yifashishaga imirongo yo muri bibiliya ashimira Imana imufashije kugeza ubu agihumeka umwuka w’abazima.

Kirenga Saphine Yavutse ku ya 25 Nzeri uvuka kuri Kirenga Louis wamenyekanye nk’umunyezamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi aza no kugirira ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sports akaba ari umukinnyi w’amafirime uzwi cyane mu Rwanda akaba yaragiye agaragara muri filime zitandukanye zirimo Sakabaka, Rwasibo, Seburikoko ndetse nizindi nyinshi zitandukanye ndetse akaba yaragiye anegukana ibihembo byinshi bitandukanye muri Rwanda Movie Awards usibye kuba akina filime Nyarwanda mu buzima busanzwe uyu mwuga akaba awufatanya n’ubuganga.

Bitewe nuko Se yitabye Imana akina muri Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu amavubi Kirenga Saphine yaje kuba umufana w’iyi kipe y’abambara ubururu n’umweru ndetse abarizwa muri itsinda ry’abakunzi bayo ryitwa ‘Seniors Gikundiro’ nubwo Se yitabye Imana akiri umwana  muto cyane.

 

Written by Kubwayezu Thierry

Ufite ikibazo kuri iy'inkuru wanyandikira kuri +250789265597

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Stade mpuzamahanga ya Huye yatiwe n’igihugu cya Sudan y’epfo

Amakuru yihutirwa areba abanyeshuri bose bakoze ibizamini bya Leta bategereje amanota yabo