in ,

Umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Real Madrid akaba ashaka kuyisohokamo(Impamvu)

Cr7 Alvaro Morata and Gareth Bale

Nyuma yo kugirira ibihe byiza mu butaliyani, gusa akaza gusubira aho yakuriye I Madrid, nyuma yo kureshywa ndetse no kwizezwa ibitangaza, gusa ibyo yijejwe ntibishyirwe mu bikorwa n’umutoza Zinedine Zidane. umunya Espagne w’imyaka 24 Álvaro Borja Morata Martín kuri ubu akaba yatangaje ko ashaka kuva I Madrid akajya mu ikipe azabonamo igihe gihagije cyo gukina nkuko tubikesha ikinyamakuru Onze mondial.

Alvaro Morata mu kiganiro n'itangazamakuru
Alvaro Morata mu kiganiro n’itangazamakuru

Uyu musore aravugako yagaruwe mu ikipe ya Real Madrid yari yaravuyemo aguzwe na Juventus yizezwa n’umutoza Zinedine Zidane kuzamubonera umwanya uhoraho mu kibuga ndetse ko azamukinisha imikino myinshi ishoboka kugirango amufashe kuzamura urwego rwe gusa kuva champiyona yatangira umu musore amaze gukina imikino 25 ndetse iyo abanjemo akaba ari 9 gusa, ibi rero bikaba byamuteye gusaba umu agent we kuzatega amatwi amakipe yose amwifuza ku buryo mu igura n’igurishwa ryo mu mpeshyi uyu musore yazishakira aho ajya kubona umwanya uhoraho mu kibuga. Amakipe amwifuza harimo Arsenal Chelsea na Juventus yifuza kumwisubiza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Arsenal n’abafana bayo kuri ubu bari mu gahinda gakomeye

Agahigo Neymar Junior agiye gukora kakozwe n’abakinnyi bake cyane ku isi y’abazima