in ,

Umukinnyi ukomeye FC Barcelona ishaka gusimbuza Neymar yarwaniye mu kibuga bitungura benshi (reba hano)

Amakuru akomeje kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru by’i Burayi n’ay’umukinnyi   ukina muri Borussia Dortmund, Ousmane Dembele wifuzwa na Barcelona wafatanye mu mashati na mugenzi we ubwo bari mu myitozo.

Ousmane ukomeje kwifuzwa ba FC Barcelona.

Nk’uko tubikesha 101 Great goal ngo uyu mukinnyi w’imyaka 20 y’amavuko ukomeje kwifuzwa bidadanzwe n’ikipe ya FC Barcelona mu rwego rwo kumusimbuza Neymar ugiye kuva muri iyi kipe, yarwanye na mugenzi we w’umunyezamu Roman Burki ku munsi w’ejo tariki ya 01 Kanama ubwo bari mu myitozo gusa ntihatangajwe impamvu yateye uyu musore kugira umujinya udasanzwe kugeza ubwo ashatse gukubitira mugenzi we mu kibuga,gusa abandi bakinnyi bakaba barahise bahagoboka bakabakiza . Bimwe mu bitangazamakuru bikaba bikomeje kugereranya iyi mirwano n’iyo Neymar yakoze mu cyumweru gishize ubwo yarwaniraga mu kibuga, ubwo bari mu mujyi wa Miami mu mikino ya International champions Cup.

Dore video igaragaza uburyo uyu mukinnyi yateje imvururu:

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Irebere igikorwa Neymar agiye gukora mu rwego rwo gusezera kuri bagenzi be i Barcelone

Isomere amagambo akomeye Shaddyboo yavuze agakora ku mitima ya benshi