Connect with us

imikino

Umukinnyi Nsabimana Aimable ukinira #Amavubi yateye ivi asaba umukobwa bakundana ko yazamubera umugore

Published

on

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Police FC, Nsabimana Aimable, yateye ivi, asaba umukobwa bakundana witwa Issa Leila ko yazamubera umugore. Iki gikorwa cyabereye kuri Sunday Park i Nyarutarama ku munsi w’ejo tariki ya 21 Gashyantare 2021.

Nsabimana Aimable na Issa Leila, bombi bamaze umwaka umwe bakundana ndetse biyemeje gutera indi ntambwe mu rukundo rwabo. Uyu musore yasabye Issa Leila kuzamubera umugore na we arabimwemerera, amwambika impeta.

Nsabimana Aimable ni umwe mu bakinnyi 30 bari bagize Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinnye Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) iheruka gusozwa muri Cameroun.

Uyu mukinnyi yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko we n’umukunzi we, bateganya gukora ubukwe mu minsi iri imbere.

Nsabimana wakiniye amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye, yakiniye kandi SEC Academy, Marines FC, APR FC na Minerva Punjab FC yo mu Buhinde.

Nsabimana abaye umukinnyi wa kabiri w’Amavubi uteye ivi mu gihe cy’icyumweru kimwe, inyuma ya Tuyisenge Jacques wasezeranye na Musiime Recheal Jordin ku wa Kane.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!