in

Umukinnyi ngenderwaho muri Musanze FC yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kuvuga ikipe izatwarwa igikombe cya shampiyona hagati ya Rayon Sports, Kiyovu Sports na APR FC

Umukinnyi w’ikipe ya Musanze FC, Ben Ocen yemeje ko ikipe ya Rayon Sports ifite ubushobozi bwo gutwara igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’ubwo yatakaje amanota atatu.

Ikipe ya Musanze FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ya 2022-2023 yakinnye idafite abatoza.

Musanze yari imaze iminsi itangaje ko umutoza mukuru wa yo ukomoka muri Kenya, Frank Ouna adahari aho yagiye kwivuza ndetse n’umwugiriza we Mushimiyimana Maurice Maso adahari aho yagiye kwiga muri Uganda yatsinze Rayon Sports yasoje ari abakinnyi 10 ibitego 2-0.

Ku munota wa 26 Peter Agblevor yazamukanye umupira aca kuri ba myugariro ba Rayon Sports, akata umupira uca imbere y’izamu habura umuntu ukozaho akaguru, umupira urengera mu rundi ruhande.

Ku munota wa 40 Uwiringiyimana Christophe yabonye ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Onana ikosa rihanwa na Iraguha Hadji wateye umupira mu nguni, Steven Ntaribi umupira awutereka muri koroneri.

Ku munota wa 45 Ndizeye Samuel yabonye ikarita itukura ku ikosa yari akoreye Nduwayo Valeur wahise ajyanwa kwa muganga hinjiramo Nshimiyinama Clement. Igice cya mbere cyarangiye 0-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka, Tuyisenge Arsene ava mu kibuga Hinjiramo Kanamugire Roger. Ku munota wa 54, Musanze FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira wari uzamukanwe na Harerimana Obed, awuhereza Peter wasigaranye n’umunyezamu ashota umupira urenga izamu.

Ku munota wa 65 Musanze FC yakoze impinduka Ben Ocen yavuye mu kibuga Dufitumufasha Pierre. Musanze FC yagumye kuganza Rayon Sports ndetse inagenzura imikinire yayo, gusa uburyo bw’ibitego bukanga. Ku munota wa 75 Rayon Sports yabonye uburyo bw’igitego, ku mupira muremure watewe na Iraguha Hadji umupira Ntaribi Steven awushyira muri koroneri.

Ku munota wa 84 Rayon Sports yatsinzwe igitego cya mbere cyatsinzwe na Peter Agblevor ku mupira yari ahawe na Niyonshuti Gad.

Nyuma y’iminota 2 ku munota wa 86 Musanze FC yabonye igitego 2 cyatsinzwe Namanda Wafula ku mupira yari aherejwe na Mbogamizi Patrick wakinnye neza uyu mukino, wanabaye umukinnyi w’umukino. Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu.

Nyuma y’umukino Ben Ocen yabwiye itangazamakuru ko ikipe ya Rayon Sports, Kiyovu Sports na APR FC zigifite amahirwe ku kuba zakwegukana igikombe cya shampiyona, akaba yanongeyeho ko Musanze FC ifite ubuse bwo kuba yahangana na zo ku gikombe.

Ati “Uyu mwaka shampiyona y’Icyiciro cya Mbere irakomeye cyane izatwarwa n’ikipe izakomeza guhozaho, nkurikije uko maze kubona amakipe atandukanye ndabona ikipe ya Musanze FC ifite ubushobozi bwo kuzahangana na Rayon Sports, Kiyovu Sports na APR FC”.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 22, mu gihe ikipe ya Musanze FC yo ikaba iri ku mwanya wa kane n’amanota 18.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Christopher yatangaje ko kwishyiraho Tattoo ku kuboko kwe bifitanye isano na Mama we umubyara witabye Imana(Amafoto)

Videwo: The Ben yashyize hanze videwo igaragaza Pamela azunguza ikibuno maze abasore barabya indimi