in

Umukinnyi ngenderwaho muri Kiyovu Sports yagaragaye ari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports

Kapiteni wungirije wa Kiyovu Sports, Serumogo Ali yamenyesheje iyi kipe ko birenze ku wa Kabiri w’iki cyumweru itamuhaye amafaranga yose imurimo batazamubara nk’umukinnyi wa yo, ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yagaragaye ari kumwe na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira yishyuza Kiyovu Sports amafaranga yemerewe ubwo yoneraga amasezerano ndetse n’imishahara y’amezi 2.

Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-23 utangira, muri Kamena 2022 Kiyovu Sports yari yongereye Serumogo Ali amasezerano y’imyaka 2.

Kuva yakongera amasezerano uyu mukinnyi ayishijna kuba itaramuhaye ibyo imugomba ndetse amakuru YEGOB ifitiye gihamya ni uko Serumogo yamaze kubwira Kiyovu Sports ko nibirenga tariki ya 10 Mutarama 2023 (ejo ku wa Kabiri) bataramuha ibyo bamugomba azahita atandukana n’iyi kipe.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yaba ari mu biganiro na Rayon Sports isigaje umwanya umwe, bivugwa ko aramutse yemeye nubwo bifuza rutahizamu bamureka bakaba ari we bahita basinyisha.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kylian Mbappe yarakariye bikomeye Perezida wa FFF biturutse kuri Zidane

Nonaha ku Irebero habereye impanuka ya bisi itwara abanyeshuri yarenze umuhanda igwa mu ishyamba