in ,

Umukinnyi Arsenal yari itegereje nk’umutabazi (Mesiya) agiye kwitwarirwa na mukeba wayo

LONDON, ENGLAND - MARCH 13: Olivier Giroud (12) and Mesut Ozil (11) of Arsenal look dejected as Adlene Guedioura of Watford scores their second goal during the Emirates FA Cup sixth round match between Arsenal and Watford at Emirates Stadium on March 13, 2016 in London, England. (Photo by Shaun Botterill/Getty Images)

Mu gihe ikipe ya Arsenal irimo yitegura gutakaza umukinnyi wayo ukomeye ariwe Alexis Sanchez, uwo yateguraga kugura ngo amubere umusimbura ariwe Thomas Lemar yaba agiye kwitwarirwa na mukeba wayo.

Nkuko ikinyamakuru cyo mu Bufaransa kizwi nka L’equipe cyabitangaje, umukinnyi ukina hagati asatira izamu mu ikipe ya As Monaco, Thomas Lemar ntakifuzwa na Arsenal gusa kuko ubu mukeba wayo Tottenham nayo yifuza kuba yagura uyu mukinnyi.

https://www.youtube.com/watch?v=rKaXM4UNU70

Uretse Tottenham, Juventus na Atletico nazo zikaba zifuza kugura uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko wagiye yigaragaza bikomeye mu mikino ya Champions league ndetse akaba ari numwe mu bakinnyi bingenzi bafashije Monaco gutwara igikombe cya championat mu Bufaransa aho yatsinze ibitego 9 ndetse atanga imipira avamo ibitego 10.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore urutonde rw’abanyarwandakazi 5 bakurura abagabo kurusha abandi mu Rwanda (amafoto)

Ifoto ya Joxy Parker arimo kwikorakora ku bice bye by’ibanga ikomeje kuvugisha benshi