Umukecuru w’imyaka 79 wamamaye kubera kunywa inkari ze ari mu rukundo n’umugabo yashimiye ko ashoboye akazi ko mu buriri

Umwongerezakazi witwa Sarah Miles akaba azwi cyane mu gukina filime akaba ndetse yaraciye agahigo ko kuba anywa inkari ze bwite, ku myaka ye 79 ari mu rukundo n’umugabo arusha imyaka 17 anashimangira ko ntacyo atabasha kumukorera mu buriri.

Sarah Miles umukecuru w’imyaka 79 ni umukinnyi wa filime ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza ufatwa nk’umwe mu bagore baciriye inzira abandi bategarugori muri uyu mwuga. Muri filime yakinnye zakunzwe harimo nka Ryan’s Daughter yakinnye mu 1970, Hope And Glory yo mu 1989, hamwe na The Sailor yakinnye mu 1990.

N’ubwo yakinaga filime si cyo cyatumye Sarah Miles yamamara cyane ahubwo yamamaye ku rwego mpuzamahanga ubwo yatangazaga ko anywa inkari ze bwite ibintu bidasanzwe bimenyerewe. Uyu mugore kandi uko imyaka yagiye ihita niko nawe yakomezaga gukora udushya.

Sarah Miles

Kuri ubu Sarah Miles ufite imyaka 79 y’amavuko yamaze guhishura ko afite umukunzi mushya bameranye neza mu rukundo. Uyu ni umugabo wahoze ari umunyamategeko witwa Ian Hollis ufite imyaka 62.

 

 

 

 

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda yagaragaye asomana n’umukobwa mugenzi amutera imitoma.

Perezida Joe Biden agiye kongera umusoro ku banyamerika batunze agatubutse