Umujura yibye imodoka arangije ayigongesha ba nyirayo bari bamukurikiye

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bashyize hanze amafoto agaragaza uko uyu mujura yagonze ba nyiri iyi modoka akaburira aho bavuze ko ibi byabereye ahitwa Brigadier Hill I Enfield mu Bwongereza ku munsi w’ejo.

Amafoto yashyizwe hanze yagaragaje imodoka yo mu bwoko bwa Volkswagen Golf GTI iri hasi yuriwe na Range Rover yari itwawe n’uyu mujura nyuma yo kuyiba.

Abatangabuhamya bavuze ko iyi Volkswagen Golf GTI n’iyi Range Rover zombi ari iz’umuryango umwe ariko zagonganye bitewe n’uyu mujura.

Bavuze ko nyiri izi modoka yasanze Range Rover bayibye niko guhita afata iyi Volkswagen Golf GTI ye akurikira uyu mujura cyane ko iyi modoka yibwe yari ifite akarango k’amerekezo yaho iri.

Ubwo uyu nyiri imodoka yari asatiriye uyu mujura, yahise amwurira kubera ubwoba bw’uko yari akurikiwe kandi na polisi.

Uyu mujura abonye aya mahano yahise ata iyi modoka yiruka agana mu mirima yo mu misozi gusa yaje gufatwa arafungwa.

Abatuye muri ako gace banditse ku mbuga nkoranyambaga baburira bagenzi babo kuri ubu bujura bw’imodoka  bukomeje gufata indi ntera iwabo.

SRC: UMURYANGO

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Florentino Pérez yongeye kwegukana ubuyobozi bwa Real Madrid.

Umupadiri yasezeye ku murimo w’ubusaseredoti kubera urukundo yakunze umukobwa wari umwe mu bakirisitu yari yararagijwe